Ikibazo cy’insengero ziteza urusaku cyagarutsweho birambuye mu nama ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ku bufatanye na Polisi y’igihugu, bwagiranye n’abanyamakuru.
Nk’uko tubikesha Orinfor, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba yasobanuriye abanyamakuru ko amategeko y’u Rwanda aha uburenganzira busesuye buri wese gusenga mu buryo abyifuzamo, ariko avuga ko urusaku ruterwa n’insengero atari ikibazo gusa ku ituze n’umudendezo by’abantu kuko ngo harimo no kurengera.
Byatangajwe ko hari nyinshi mu nsengero zahawe kugeza mu mpera z’uyu mwaka kuba zakemuye ikibazo cy’urusaku, bitihise zigafatirwa ibyemezo.
Ndayisaba avuga ko ba nyiri izo nsengero banabangamira uburenganzira bw’abataje muri ayo masengesho kuko biba bisa nko kubasengesha ku ngufu.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasobanuye ko ibi binyuranije n’itegeko ngenga ryo kurengera ibidukikije ryo muri Mutarama 2005, aho mu ngingo yaryo ya kane ribuza urusasu rubangamira ituze n’umudendezo by’abantu, bikaba ndetse bihanishwa amande agera ku bihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.
Uru rusaku mu gihe rwatejwe ninjoro ruhanwa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda nk’uko byasobanuwe na Superintendent Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda. Uwafatiwe muri iki cyaha we ngo ahanishwa igifungo kingana no kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi 2 n’ihazabu ishobora kuva ku bihumbi 50 kugera kuri miliyoni imwe z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kiganiro n’abanyamakuru kandi cyanabaye umwanya ku bayobozi b’umujyi wa Kigali gusaba n’abandi bantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi kwirinda gusohora urusaku rubangamira abatuye mu duce bakoreramo yaba muri iki gihe kiganisha mu minsi mikuru no mu minsi mikuuru nyirizina.



















TANGA IGITEKEREZO