00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impanuka ya moto na taxi yakomerekeje abantu batatu

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 6 October 2012 saa 02:12
Yasuwe :

Moto na mini-bisi bitwara abagenzi byagonganiye ku muhanda uva kuri Gereza ya Nyarugenge werekeza i Nyamirambo aharimo kubakwa Umurenge wa Gitega ku mugoroba wo ku itariki ya 5 Ukwakira 2012 batatu 3 barakomereka bikabije.
Imodoka yo mini-bisi yo mu bwoko bwa HIACE ifite icyapa RAB 580 H yagonganye na Moto ifite icyapa RC279 D, babiri bari kuri moto bagwa mu muhanda barakomereka bikomeye n’umugenzi umwe mu bari mu modoka wakomeretse byoroheje.
Hashize igihe gito impanuka ibaye, (…)

Hashize igihe gito impanuka ibaye, abakomeretse bahise batabarwa, bajyanwa ku bitaro bya CHUK.

Nyuma y’uko impanuka iba, Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda yatabaye, ariko basanga umushoferi wari utwaye Mini-bisi yatorotse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages