00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Indaya zishaje zicuruza abakobwa bato

Yanditswe na

Roger Marc Rutindukanamurego

Kuya 10 July 2012 saa 10:38
Yasuwe :

Uburaya nk’umwe mu myuga idahesha ishema n’icyubahiro nyirawo, ni umwuga bigaragara ko uri kugenda ufata indi ntera cyane cyane muri uyu Mujyi wa Kigali.
Ukunze gukorwa n’abana bakiri bato ndetse n’abakobwa b’abangavu baba bafite ikimero gikurura abagabo, ariko rero uko bagenda basaza cya kimero kigenda gishira bikaba ngombwa ko bava ku isoko, kandi iyo barivuyeho nta wundi mwuga bazi ushobora gutuma bakomeza ubuzima, biba ngombwa ko bashaka uburyo butuma bakomeza imibereho nyuma yo kuva (…)

Uburaya nk’umwe mu myuga idahesha ishema n’icyubahiro nyirawo, ni umwuga bigaragara ko uri kugenda ufata indi ntera cyane cyane muri uyu Mujyi wa Kigali.

Ukunze gukorwa n’abana bakiri bato ndetse n’abakobwa b’abangavu baba bafite ikimero gikurura abagabo, ariko rero uko bagenda basaza cya kimero kigenda gishira bikaba ngombwa ko bava ku isoko, kandi iyo barivuyeho nta wundi mwuga bazi ushobora gutuma bakomeza ubuzima, biba ngombwa ko bashaka uburyo butuma bakomeza imibereho nyuma yo kuva ku isoko ry’uburaya.

Mu kiganiro na IGIHE.com umwe mu ndaya zishaje cyangwa zavuye ku isoko wo mu Murenge wa Remera aho bita mu Migina utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara, yadutangarije ko nyuma yo kuva ku isoko abenshi bajya gutura mu mazu ya make bakodesha ku mafaranga 5000 ku kwezi aherereye hafi y’akabande gatandukanya Remera na Nyarutarama, maze bagatumaho barumuna babo mu cyaro bakiri bato cyangwa se n’abandi bakobwa bo mu baturanyi babo baba mu cyaro bababeshya ko bagiye kubafasha kwikura mu bukene, bagera i Kigali bakabagurira twa twenda tugaragaza zimwe mu ngingo zabo bakabashyira ku isoko bagatangira kubacuruza ku bagabo igiciro bumvikanye umwe agatwara icya kabiri undi ikindi.

Yakomeje atangaza ko hari na zimwe mu ndaya zishaje zifite abana bakuze kuko baba baraziteye inda zikiri nto, zasaza zikabashyira ku isoko nabo bagashakira amaramuko ba nyina.

Ibi byerekana imibereho y’indaya zishaje binagaragaza kandi ko bigoye ko umwuga w’uburaya wazagabanuka cyangwa ugashira burundu kuko uko izishaje zishyira ku isoko izindi, umwuga ugakomeza utyo.

Ibi kandi bibangamira uburenganzira bw’abo bakobwa bakiri bato, usanga binjizwa muri uru rukozasoni bataraca akenge gahagije, bigatuma ejo hazaza habo haba habi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages