00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ingoro nshya y’Abadivantisiti igiye gutwara akayabo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 5 April 2013 saa 04:46
Yasuwe :

Nyuma yo gusabwa n’Umujyi wa Kigali kubaka amazu agendanye n’igihe, Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda rigeze kure ryubaka ingoro y’amazu umunani agerekeranye, izatwara miliyari eshatu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Abadivantisiti Byiringiro Esron, yatangaje ko bitewe n’uko ibiro by’iri torero bitakigaragara nk’ibijyanye n’igihe u Rwanda ruri kwerekezamo, ari kimwe mu byatumye bafata ingamba zo kubaka muri Kigali mu Karere (…)

Nyuma yo gusabwa n’Umujyi wa Kigali kubaka amazu agendanye n’igihe, Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda rigeze kure ryubaka ingoro y’amazu umunani agerekeranye, izatwara miliyari eshatu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Abadivantisiti Byiringiro Esron, yatangaje ko bitewe n’uko ibiro by’iri torero bitakigaragara nk’ibijyanye n’igihe u Rwanda ruri kwerekezamo, ari kimwe mu byatumye bafata ingamba zo kubaka muri Kigali mu Karere ka Nyayarugenge ingoro yabo.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi Pastor Byiringiro Esron, avuga ko bari mu bikorwa bifite icyerekezo, ati “Itorero ntabwo rikorera mu Kirwa ahubwo rikorera mu gihugu. Umujyi wadusabye kubaka ibiro byiza by’intangarugero, ubu turimo kubaka igorofa y’ikicaro gikuru cyacu y’amazu umunani agerekeranye, izadutwara miliyari eshatu n’igice.”

Anavuga ko n’ubwo iyi nzu ari iy’itorero, ngo hari n’ibindi bice bizakodeshwa, bikorerwamo ubucuruzi.

Iri torero rinavuga ko hari n’andi magorofa ajyanye n’igihe ririmo kubaka n’ayo ririmo gutegura kubaka hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko ku biro bikuru byaryo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages