Mu bitaro bitatu byo mu mujyi wa Kigali havutse abana 20 ubwo hatangiraga umwaka wa 2013.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko aba bana bavukiye mu bitaro bya Muhima, Croix du Sud no mu byitiriwe Umwami Faisal.
Mu bitaro bya Muhima havukiye abana 14, Croix du Sud havukira bane na ho mu byitiriwe umwami Faisal havukira babiri.
Marthe Nyirarukundo, umuforomo ku bitaro bya Croix du Sud yatangarije The New Times ko abana bavukiye muri ibyo bitaro bavutse ahagana saa kumi zo mu rukerera (4:00am) bakaba bavutse ari abahungu babiri n’abakobwa babiri ubu bakaba bameze neza.
Martha Uwiragiye wabyariye umwana w’umukobwa wa kabiri muri ibi bitaro akaba yatangaje ko yishimiye cyane, agira ati “ Nishimiye umwana nabyaye, nshimiye n’ibitaro uko byamfashije.”
Clothilde Nyirangondo umuforomo ku bitaro bya Muhima akaba yatangaje ko aba bana 14 bahavukiye bameze neza, gusa ntiyagaragaje umubare w’abahungu n’abakobwa.
Abana bavukiye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal umwe yavutse ahagana saa munani zo mu rukerera, undi saa kumi nk’uko Solange Uwamahoro yabitangarije The New Times.
Ugereranije n’umwaka wa 2012, uyu mwaka ni bwo havutse abana benshi kuko mu mwaka ushize hari havutse 10 mu bitaro bine byasuwe.



















TANGA IGITEKEREZO