Mu mujyi wa Kigali aho abagenzi bategera imodoka i Nyabugogo, abagenzi by’umwihariko abajya mu ntara, ku wa 31 Ukuboza 2012 babuze imodoka kubera ubwinshi bw’abantu bajya kwizihiriza iminsi mikuru y’intangiriro z’umwaka wa 2013 mu miryango yabo.
Ku miryango y’ahategerwa imodoka abantu biganjemo abahetse ibikapu banyuranwagamo bashakisha aho amatike atarashira.
Bamwe mu bagenzi twaganiriye muri Nyabugogo badutangarije ko baguze amatike y’urugendo ku wa 30 Ukuboza, kugira ngo ku ya 31 bazasange imiryango yabo bishimire mu miryango yabo.
Batubwiye ko abo byagoye ari abatabashije kugura amatike mbere.
Hari bamwe twasanze babuze imodoka, batubwira ko bibababaje kuba bataraye mu miryango yabo kuko nta n’icyizere cyo kubona imodoka nyuma y’uko amatike y’urugendo arangiye.



















TANGA IGITEKEREZO