00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Kutagira ubwiherero bituma abagabo bihagarika ku mihanda

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 12 September 2012 saa 03:22
Yasuwe :

Kutagira ubwiherero ku mihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali bituma abantu biganje mo abagabo bihagarika ku muhanda mu gihe itegeko ry’isuku rigenera abo bantu igihano cy’amafaranga 1500 Iyo ubajije impamvu umuntu yihagarika impande y’umuhanda, akubwirako nta bwiherero yabonye kandi akaba yumva amerewe nabi.
Abihagarika ku nzira akenshi usanga ari abateze imodoka cyangwa abasohotse mu modoka zikora ingendo ndende zidahagarara. Urugero rw’aho bihagarika ku nzira, ni mu muhanda uturuka kuri (…)

Kutagira ubwiherero ku mihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali bituma abantu biganje mo abagabo bihagarika ku muhanda mu gihe itegeko ry’isuku rigenera abo bantu igihano cy’amafaranga 1500
Iyo ubajije impamvu umuntu yihagarika impande y’umuhanda, akubwirako nta bwiherero yabonye kandi akaba yumva amerewe nabi.

Abihagarika ku nzira akenshi usanga ari abateze imodoka cyangwa abasohotse mu modoka zikora ingendo ndende zidahagarara.
Urugero rw’aho bihagarika ku nzira, ni mu muhanda uturuka kuri ETO Muhima, ukanyura ku kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare werekeza CHUK.

Umuyobozi ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, Mukashyaka Immacule, yabwiye IGIHE ko ubwiherero rusange buri hafi kubakwa.
Mukashyaka yavuzeko abashinzwe amazi n’ibidukikije mu mujyi, bafatanije kurobanura ahantu 48 hafite ikibazo kubwo kubura ubwiherero kurusha ahandi.

Umwe mu bihagarika ku muhanda mu Mujyi wa Kigali

Yakomeje avuga ko bari kuvugana n’abashoramari bashobora kubaka ubwiherero bakazajya bishyuza abashaka iyo serivise, ariko ibibanza bazubakamo bazabihererwa ubuntu mu rwego rwo guteza imbere isuku mu mujyi wa Kigali.

Mukashyaka yibutsa ko buri wese yakagombye kugira ikinyabupfura, kuko kwihagarika ku nzira bitari mu ndangagaciro z’Abanyarwanda. Mukashyaka yongeyeho ati:”Kuzamura imyumvire y’abantu nibyo byambere, kuko ufite imyumvire yo hejuru ntiyakwihagarika aho abonye hose”.Yongeraho ko mu kwihagarika ahatabigenewe bitari ukwica isuku gusa, ahubwo byangiza n’ibidukikije kuko hari ubwo usanga abihagarika bikinga ku biti.

Amabwiriza agenga isuku y’ahategerwa imodoka, mu ngingo ya 98 iragira iti:”Hagomba kuba hari amazi n’ubwiherero bihagije”.
Iri tegeko kandi riteganya ko ufashwe yituma ku gasozi cyangwa gucira mu muhanda, acibwa 1500 kuri buri icyaha muri ibyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages