00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Mu muganda basabwe kwirinda abatekamitwe, no gushyigikira ikigega cy’Agaciro

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 25 August 2012 saa 06:37
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mudugudu w’Imena mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu bifatanyije mu muganda aho bakanguriwe gushyigikira Agaciro Development Fund, kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze, ndetse no kwirinda abatekamutwe.
Mu muganda wabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2012 bari kumwe n’abaturanyi babo bo mu yindi midugudu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James yagejeje ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bitabiriye (…)

Abaturage bo mu Mudugudu w’Imena mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu bifatanyije mu muganda aho bakanguriwe gushyigikira Agaciro Development Fund, kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze, ndetse no kwirinda abatekamutwe.

Mu muganda wabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2012 bari kumwe n’abaturanyi babo bo mu yindi midugudu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James yagejeje ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bitabiriye umuganda, agira ati”Umukuru w’Igihugu yantumye kubabwira ko abashimira ku gaciro mwiha mukora umuganda mu rwego rwo guteza imbere Igihugu”.

Yakomeje agaira ati ”Umuganda ni umuco wacu kandi umaze kutugeza kuri byinshi mu iterambere mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubukungu, isuku hamwe n’ibiganiro bidufasha mu kugira ubwenge bwo kwikemurira ibibazo”.

Yagarutse ku Kigega “Agaciro Developmenet Fund” avuga ko ari igikorwa buri Munyarwanda ashyiramo umusanzu uko yishoboye, akaba ari inshingano za buri Munyarwanda mu kwiteza imbere, mu bikorwa birambye twihesha agaciro.

Ndayisaba Fidèle, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimangiye kwihesha agaciro hanatangwa umusanzu mu kigega cy’Agaciro. Avuga ko agaciro umuntu agasanga muri byinshi birimo ukwihagararaho, kwiyubakira ikizere, no kudategereza ko abandi baguteza imbere kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Yibukije abitabiriye umuganda ko mu mikoro ya buri muntu uko yifite ashobora kuba yanakohereza amafaranga 500 hakoreshejwe terefone igendanywa akohereza kuri 2020 cyangwa bakaba batanga umusanzu hakoreshejwe konti y’Agaciro iri muri za banki zitandukanye zirimo BK, BNR, BCR, na BP.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali gahunda yo gutangiza Agaciro Developement Fund iteganyijwe kuya 1 Nzeri.

Ibi biganiro byanagarutse ku bufatanye mu kuzubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’Imyaka 12 ya Cmps Kigali ,aho abatuye mu Kagali ka Kiyovu basabwe gutanga umusanzu hakiri kare mu kuzubaka ibyumba bizafasha abanyeshuri baturutse mu mpande zitandukanye. Hateganyijwe kuzubakwa ibyumba 8 mu nzu y’amagorofa abiri.

Abitabiriye umuganda basabwe guharanira umuco w’isuku no mungo hamwe no gutanga serivise zinoze ahantu hose ,abaturage bagatanga amakuru kubababangamira,bakamenya uburenganzira bwabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yibukije abaturage kwirinda abatekamitwe bateye biyoberanya. Yatanze urugero rwa bamwe bigize abasoresha b’isoko ku Kicukiro, maze bakiba bitwaje udukarita twerekana ko ari basoresha, ubutekamutwe kandi bukomeje kugaragara n’ahasengerwa aho umuntu yagiye guturisha yambaye nk’abaturisha agahita asohokana amafaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages