Polisi mu ishami ryayo ryo mu Mujyi wa Kigali, iri mu iperereza ku mukozi w’ishyirahamwe ry’abakozi (COTRAF) Mukamparira Nadia; waba yarahohotewe na bamwe mu bakozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye.
Aganira na The New Times, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COTRAF Ntakiyimana Francois ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko Mukamparirwa yakubiswe n’umwe mu bacunga umutekano ku ruganda rw’isukari rwa Kabuye; akaba ngo yarahawe amabwiriza n’umuyobozi ushinzwe imari muri uru ruganda.
Ntakiyimana yavuze ko ikubitwa rya Mukamparira ryabaye mu cyumweru gishize ubwo yageraga ku ruganda rwa Kabuye yitwaje ibaruwa isaba gukorana inama n’abakozi b’uruganda.
Umuyobozi ushinzwe imari ngo yanze gusinya ko yakiriye iyi baruwa, Mukamparira ngo ashaka guhatiriza asaba gusinyirwa cyangwa gusubizwa ibaruwa ye bimuviramo gukubitwa.
Ntakiyimana avuga ko ikirego bakigejeje kuri Polisi na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Gakara Albert, yatangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko Mukamparira yakubiswe; ati “Twasabye Mukamparira ko yakoresha isuzuma kwa muganga. Hagati aho turacyakora iperereza.”
COTRAF itunga urutoki Habimana Anselme, umuyobozi w’imari mu ruganda rwa Kabuye, kuba inyuma y’ihohoterwa ryakorewe umukozi wayo.
Asobanura ibya Mukamparira uvuga ko yakubiswe, Habimana yavuze ko ubwo yinjiraga mu ruganda yiyandikishije avuga ko agiye mu bunyamabanga nyamara agahita ajya mu biro bye.
Habimana yibaza ukuntu yari gukubitwa bigeze aho ntihagire umuntu n’umwe umutabara, akavuga ko ari uburyo bwo guharabika ikigo cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO