00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: RSSB igiye kubaka amazu 1000 harimo n’aciriritse

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 14 October 2012 saa 05:43
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize cyamaze gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera cy’ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali kigiye kubaka amazu 1000 agenewe abafite ubushobozi bwo hejuru n’abafite ubushobozi buciriritse.
Nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza kuri ubu RSSB irateganya kubaka amazu 500 i Gacuriro n’andi 500 i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize gitangaza ko iki ari igice cya mbere kuko umushinga wose uzaba ugizwe n’ibice bine. (…)

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize cyamaze gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera cy’ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali kigiye kubaka amazu 1000 agenewe abafite ubushobozi bwo hejuru n’abafite ubushobozi buciriritse.

Nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza kuri ubu RSSB irateganya kubaka amazu 500 i Gacuriro n’andi 500 i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize gitangaza ko iki ari igice cya mbere kuko umushinga wose uzaba ugizwe n’ibice bine.

Igice cya mbere kizatwara amafaranga asaga hafi miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.

Ku rundi ruhande ariko, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire gitangaza ko RSSB hari ibintu igomba kubahiriza birimo no kuzakurikiza igishushanyo mbonera kigenga imyubakire mu mujyi wa Kigali.

Ibi bikaba bivuze ko abashinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali bazatanga ibyangombwa bamaze kubona ko RSSB yujuje ibyangombwa bisabwa.

Ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi muri RSSB, Hyacinthe Gacendeli yatangarije The New Times ko imirimo y’ubwubatsi izaba yatangiye bitarenze Ukuboza 2012.

Ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubwubatsi rikaba rizakorwa na sosiyete y’ubwubatsi yo mu buhinde yitwa Synergy.

Ibiciro uko bizaba bihagaze kuri buri nzu ntibiratangazwa.

Uyu mushinga ukaba uhuriweho na RSSB n’Ikigo kitwa Ultimate Developers Limited.

RSSB ifite Ha 150 z’ubutaka i Gacuriro n’izindi 100 i Kinyinya zizubakwamo ku ikubitiro amazu ateganyijwe mu mushinga ry’uyu mushinga wo kubaka amazu agenewe abafite ubushobozi bwo hejuru n’abafite ubushobozi buciriritse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages