00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umugore yataye uruhinja rw’iminsi 6

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 19 October 2012 saa 07:56
Yasuwe :

Mu murenge wa Nyakabanda umubyeyi witwa Nyiraneza Speciose yataye uruhinja ku baturanyi nyuma y’iminsi itandatu arwibarutse.
Nk’uko bivugwa n’abaturage bo muri Nyakabanda ya kabiri baganiriye na IGIHE, batangaza ko kuwa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, Nyiraneza Speciose w’imyaka 28 y’amavuko, yataye ku bantu bakodesha amazu ya se w’uruhinja rwari rumaze iminsi 6 ruvutse.
Mbere kandi yo kuruta kuri abo bapangayi, abaturage batangaje ko nyina yabanje kurusiga kwa nyirakuru utuye mu Kagali (…)

Mu murenge wa Nyakabanda umubyeyi witwa Nyiraneza Speciose yataye uruhinja ku baturanyi nyuma y’iminsi itandatu arwibarutse.

Nk’uko bivugwa n’abaturage bo muri Nyakabanda ya kabiri baganiriye na IGIHE, batangaza ko kuwa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, Nyiraneza Speciose w’imyaka 28 y’amavuko, yataye ku bantu bakodesha amazu ya se w’uruhinja rwari rumaze iminsi 6 ruvutse.

Mbere kandi yo kuruta kuri abo bapangayi, abaturage batangaje ko nyina yabanje kurusiga kwa nyirakuru utuye mu Kagali ka Kigali, Umudugudu wa Kigali.

Inkomoko yo guta umwana nk’uko bigaragazwa n’abaturage, uwabyaranye na Nyiraneza, Ntamahuriro Robert, atashakaga kumufasha.

Ubuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro, Nkundabakize Charles, yatangarije IGIHE ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’urwo ruhinja na nyina, Polisi yari yategetse se umubyara kujya atanga amafaranga y’indezo ibihumbi 50 akanishyurira nyina ubukode bw’ inzu buri kwezi.

N’ubwo se w’uruhinja yabitegetswe, Nyiraneza ntiyihanganiye gutegereza igihe azashikirizwa amafaranga, kuko ngo yumvaga ko byahita bishyirwa mu bikorwa, ngo bimutetera guta uruhinja yibyariye.

Kugeza magingo aya, umuyobozi w’Umudugudu yatangarije IGIHE ko urwo ruhinja ruri mu maboko ya se, Ntamahuriro Robert.

Nyiraneza wataye umwana kugeza ubu yaburiwe irengero.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages