00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 20 yahotorewe mu irimbi rya Kimisagara

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 28 June 2012 saa 04:21
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, bamutsinze mu irimbi rya Kimisagara riri mu ishyamba rya Mont Kigali.
Ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa GKane, tariki ya 28 Kamena 2012, mu Mudugudu wa Sangwa, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko ababibonye babivuga, umurambo wa nyakwigendera kugeza ubu utaramenyekana izina n’undi mwirondoro we, watahuwa (…)

Umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, bamutsinze mu irimbi rya Kimisagara riri mu ishyamba rya Mont Kigali.

Ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa GKane, tariki ya 28 Kamena 2012, mu Mudugudu wa Sangwa, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko ababibonye babivuga, umurambo wa nyakwigendera kugeza ubu utaramenyekana izina n’undi mwirondoro we, watahuwa n’abahisi mu gitondo ahagana saa mbiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Umazekabiri Venuste, n’umwe mu babonye uwo murambo, yadutangarije ko ariwe wahise ahuruza abayobozi, nabo batabaza Polisi y’Igihugu.

Ndaziramiye Icyeza, Umuyobozi ushinzwe amakuru n’amahugurwa mu Mudugudu w’Inkurunziza, uhana imbibe n’Umudgudu wabereyemo ubwicanyi yagize ati:’’Biragaragara ko Nyakwigendera mbere yo kwicwa yabanje gukorerwa imbyanfura mbi (viol avec violence), kuko ahari umurambo irihande rwawo bahasanze udukingirizo. Abamwishe babanje no kumuciraho ijipo yari yambaye. Aho umurambo wari uri twahasanze amavuta yo kwisiga ndetse n’imyenda yo kwambara, bigagara ko aticiwe ahandi ngo aze kujugunywa muri iryo shyamba, kuko iyo biba ibyo, abamwishe bari kuzimangatanya ibimenyetso’’.

Nyabyenda Vincent, Umuyobozi ushinzwe iterambere mu Mudugudu wa Sangwa ahabereye ubwicanyi yatangarije IGIHE.com ko ubwo bwicanyi atari ubwa mbere bubera muri iryo rimbi.

Nyabyenda avuga ko ari ku nshuro ya gatatu hicirwa abana ba bakobwa, kandi bose bakaba batazwi muri uwo Mudugudu, bityo kumenya aho baba baturutse bikagorana. Avuga ko uyu mwaka, muri iryo rimbi hiciwemo abakobwa 2 naho mu mwaka ushize wa 2011 hicirwamo umukobwa umwe. bose ntibamenyekanye amazina naho bakomoka.

Akomeza avuga ko hari igihe abicanyi bigeze gushaka kwiciramo umwana w’umukobwa atabarwa n’abaturage, avuga ko hari abantu babashimuta bababeshye ko bagiye kubarangira akazi ko mu rugo.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko umurambo wajyamywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa hafatwa ibizamini (Autopsie) bishobora gutuma hamenyakanya abakoze ubwo bwicanyi.

Akomeza avuga ko bigaragara ko abicanyi bari kumwe na nyakwigendera kuko batamufatiye mu nzira ahubwo bari bagendanye.

Badege, avuga ko Polisi isaba abantu kuba menge ntibishyire mu ngorane (risques), bafatanya nayo kubungabunga umutekano wabo. Akomeza asaba abaturage cyane cyane abaturiye kariya gace gutanga amakuru kugira ngo abakora amabi batahurwe kandi bahanwe. Avuga kandi ko hakirimo gutangwa amakuru ahagije kuko iperereza rikomeje.

Twabamenesha ko iryo shyamba rikorerwamo ubwicanyi ari rinini cyane, kandi ryitaruye, ku buryo uwagirira ikibazo, atatse atabasha kubona ubutabazi kubera ko abantu batuye kure yaryo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages