00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka kwica uwo bashakanye

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 29 October 2012 saa 01:24
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Kagali ka Amahoro , Umurenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu, akurikiranyweho gushaka kwica uwo bashakanye akoresheje umuhoro.
Nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje kuri rubuga rwayo rwa interineti, umugore wari ugiye kwivugana umugabo we yitwa Seraphine Mukanyangezi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Mukanyangezi yatawe muri yombi atemye umugabo we, Frederick (…)

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Kagali ka Amahoro , Umurenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu, akurikiranyweho gushaka kwica uwo bashakanye akoresheje umuhoro.

Nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje kuri rubuga rwayo rwa interineti, umugore wari ugiye kwivugana umugabo we yitwa Seraphine Mukanyangezi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Mukanyangezi yatawe muri yombi atemye umugabo we, Frederick Habimana, amuziza ko yaba yaramwanduje agakoko gatera SIDA, ariko Imana igakinga akaboko kuko abaturanyi bahise batabara.

Polisi ikomeza itangaza ko Mukanyangezi wari usanzwe atagikora akazi ke ko gucuruza imbuto ku gataro, kubera ko Habimana yari yaramwimye amafaranga yo kurangura, yari amaranye nawe (Habimana) imyaka igera kuri ibiri nyuma y’aho uwo mugore atandukaniye n’umugabo we wa mbere bari bafitanye abana batandatu (6).

Nk’uko polisi ikomeza ibitangaza, Habimana yari amaze igihe cy’ iminsi ibiri ataba mu rugo, nabyo bikaba ngo biri mu byo Mukanyangezi yashakaga kumuziza avuga ko yari ari kumwe n’undi mugore.

Ubu Habimana ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya CHUK.
Polisi y’Igihugu ikaba ikangurira abaturage kutihanira, ahubwo bakajya babwira abayobozi b’inzego z’ibanze cyangwa inzego zibishinzwe, ibibazo bahuye nabyo. Ikaba yongeyeho ko ibibazo nk’ibi bikunze gukomoka ku makimbirane mu miryango bityo abaturage babaka bagomba kujya batanga amakuru ku miryango nk’iyo ifite ibyo bibazo mbere y’uko bibaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .