Munyaneza Abdul utuye mu Murenge wa Nyamirambo aratangaza ko yategereje ko yishyurwa agaheba, nyuma y’aho asenyewe n’imodoka ya sosiyeti yubaka umuhanda mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko na n’ubu akaba atarishyurwa.
Uyu mugabo utuye mu mu Mudugudu w’Agatega aha ni mu Karere ka Nyarugenge aganira na IGIHE yatangaje ko imodoka ya sosiyete yahawe isoko ryo kubaka uyu muhanda uva mu Rugunga ukagera i Nyamirambo kuri Kuri 40 ubwo yari yikoreye igitaka mu ikorwa ry’uyu muhanda yaguye ku nzu ye irashwanyagurika, dore ko atuye munsi y’umuhanda. Kuva ubwo yatangiye gucumbika na n’ubu.
Mu bibazo yatangaje ubwo twavuganaga nawe, yavuze ko yatangiye gukodesha kuva iyi nzu yasenyuka mu ntangiriro z’uyu mwaka, kandi ko nta kintu aba avuga ko bamusenyeye inzu bamufasha, akaba asaba ko abo bireba bashyiraho ingufu akubakirwa inzu ye cyangwa se mu gihe agitegereje, agafashwa kubona amafaranga y’ubukode.
Yavuze kandi ko ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi ntibagira icyo bamumarira kuko yasabwe kubaruza umutungo wangirikiye kuri iyo nzu, ariko akaba yarahebye. Yagize ati: ’’Imana ninyibuka buriya nzasubizwa. Ariko kuri ubu ntakizere mfite’’.
Mu kumenya uko iki kibazo gihagaze twavuganye n’umuyobozi uhagarariye Sosiyete Horizon yubaka uyu muhanda yanga kugira icyo atangaza.
Kuri iki kibazo cya Munyaneza Abdul hiyongeraho ikibazo cy’amazi yagiye abura hato na hato ku baturage batuye hepfo y’umuhanda, ariko ngo ubuyobozi bukaba bwarababwiye ko kizakemuka umuhanda umaze kubakwa mu kwezi kwa Cyenda k’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO