00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yihaye umwihariko wo gucuruza amasutiya manini

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 8 February 2013 saa 01:55
Yasuwe :

Umutoni Towussi Zam-Zam uzwi cyane nka Mannequin ucuruza imyenda y’imbere y’abagore mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuba munini byatumye ashinga ahantu acururiza imyenda nk’iyo kuko atabonaga aho ayigurira mu Rwanda kuko ngo n’ubusanzwe abagore banini bitaboroheraga kubona aho bagura imyenda by’umwihariko utwenda tw’imbere nk’amasutiya (soutien) n’utundi.
Umutoni w’imyaka 30, avuga ko yabonye abakiliya benshi bavuga ko batajyaga babona aho bagurira kubera ubunini bwabo; ubu bucuruzi ngo (…)

Umutoni Towussi Zam-Zam uzwi cyane nka Mannequin ucuruza imyenda y’imbere y’abagore mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuba munini byatumye ashinga ahantu acururiza imyenda nk’iyo kuko atabonaga aho ayigurira mu Rwanda kuko ngo n’ubusanzwe abagore banini bitaboroheraga kubona aho bagura imyenda by’umwihariko utwenda tw’imbere nk’amasutiya (soutien) n’utundi.

Yibanda mu masutiya manini

Umutoni w’imyaka 30, avuga ko yabonye abakiliya benshi bavuga ko batajyaga babona aho bagurira kubera ubunini bwabo; ubu bucuruzi ngo bukaba bwaramugejeje ku ntambwe ishimishije.

Acuruza abyishimiye

Aganira na IGIHE yavuze ko mu Rwanda benshi mu bacuruza imyenda cyane iy’imbere nk’amasutiya, amakariso, iyo kurarana n’indi bakunda kwita ku bantu bato bato bakibagirwa abantu babyibushye.

Yibanda ku masutiya y'abafite amabere manini

Yumvikanisha ko yihaye umwihariko wo gucuruza imyambaro minini, ati “Ubundi umwihariko wanjye ni isutiya. Ni yo abakiliya banjye baza bambaza cyane. Ibintu byanjye byinshi nibanda ku bagore banini kuko sosiyete nyarwanda ntirabaha agaciro. Baba bazi ngo abantu banini ntibagura, ngo ntibajya bambara ngo baberwe, njyewe rero mba numva nshaka kubihindura!”

Avuga ko abafite amabere manini hari igihe bari baratereranywe

Umutoni ubu ni rwiyemezamirimo w’umucuruzi umaze kwiteza imbere. Usibye amasutiya acuruza n’inkweto, n’indi myenda itandukanye y’abagore. Arubatse, ubucuruzi akaba abukorera aho bita Kwa Rubangura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages