00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigeme: Impunzi zivuga ko zitorohewe n’ubuzima

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 7 January 2013 saa 10:30
Yasuwe :

Impunzi z’Abanyekongo zimaze amezi arindwi mu nkambi ya Kigeme zivuga ko zugarijwe n’inzara no kutagira imiti ihagije. Izo zikaba inzitizi zikomeye izi mpunzi zihura na zo kuva zagera muri iyi nkambi.
Mukarubera Olive umubyeyi w’imyaka 52 uba mu nkambi ya Kigeme, yatangarije IGIHE ko kuva bahagera, bahuye n’ikibazo gikomeye cyane cyo kubura imiti ndetse no guhabwa ifunguro ritabahagije.
Mukarubera ati “Iyo umuntu arwaye ajya ku ivuriro rya hano mu nkambi bakamuha imiti. Ikibazo (…)

Impunzi z’Abanyekongo zimaze amezi arindwi mu nkambi ya Kigeme zivuga ko zugarijwe n’inzara no kutagira imiti ihagije. Izo zikaba inzitizi zikomeye izi mpunzi zihura na zo kuva zagera muri iyi nkambi.

Mukarubera Olive umubyeyi w’imyaka 52 uba mu nkambi ya Kigeme, yatangarije IGIHE ko kuva bahagera, bahuye n’ikibazo gikomeye cyane cyo kubura imiti ndetse no guhabwa ifunguro ritabahagije.

Mukarubera ati “Iyo umuntu arwaye ajya ku ivuriro rya hano mu nkambi bakamuha imiti. Ikibazo dufite kinadukomereye, ni uko ujyayo ukirirwa wicaye. Ntituzi niba ari abakozi bake cyangwa ari ibura ry’imiti? Kenshi na kenshi ntabwo byoroha kugira ngo umuntu bamwohereze ku bitaro bya Kigeme, bamwohereza yamaze kuremba. Mu minsi ishize tukigera muri iyi nkambi, abana benshi barapfuye kubera indwara.”

Mukarubera Olive avuga ko ubuzima mu nkambi butoroshye

Mukarubera yakomeje avuga ko ifunguro bahabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) na ryo ridahagije kubera ko bafata ibiro 12 by’ibigori (Imvungure) n’ibiro bitatu by’ibishyimbo mu gihe cy’ukwezi. Ati “Mu byumweru 2 izi mfashanyo z’ibiribwa ziba zamaze gushira twatangiye gusonza.”

Iki kibazo cy’inzara n’ibura ry’imiti ntabwo impunzi zo mu nkambi ya Kigeme zikivugaho rumwe na Ruvebana Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) kuko avuga ko ifunguro bahabwa na UNHCR rihagije. Yagize ati “iri funguro rirahagije, mbere yo gutanga ibiribwa ni ibintu biba byarizwe neza, hakarebwa ibyagirira abantu akamaro mu mibereho yabo. Hapimwa ibitunga umubiri umuntu akeneye. Ntabwo ikibazo ari ukuzuza inda."

Ruvebana Antoine, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDMAR

Ruvebana avuga ko ivuriro mu nkambi rihari ndetse n’abaganga bakora. Ati “Hari igihe haboneka ibibazo bikomeye by’uburwayi. Nk’ubu habonetse abantu batatu byabaye ngombwa ko bajya mu bitaro bya King Faisal. Ababa barwaye cyane batangwaho amafaranga menshi, ku buryo bashobora gutangwaho ayari agenewe kuvura abandi, ni yo mpamvu kohereza umurwayi ku bitaro bitinda.”

Inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zigera ku 14,600.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages