00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIM: Abaharangirije umwaka ushize na n’ubu ntibarabona dipolome zabo

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 4 April 2013 saa 04:59
Yasuwe :

Abanyeshuri barangirije umwaka ushize mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo rya Kigali (KIM), barinubira kuba baratinze guhabwa impamyabumenyi zabo kuko hashize amezi agera muri ane, bakorewe umuhango (Graduation ceremony) ubemerera ko barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Aba banyeshuri bamaze amezi agera kuri ane batarabona impamyabumenyi zabo, batangaza ko bibagora kubona ibyangombwa byo gushakisha akazi kuko batinze guhabwa ibyangombwa bibemerera gushaka akazi harimo n’izi (…)

Abanyeshuri barangirije umwaka ushize mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo rya Kigali (KIM), barinubira kuba baratinze guhabwa impamyabumenyi zabo kuko hashize amezi agera muri ane, bakorewe umuhango (Graduation ceremony) ubemerera ko barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Aba banyeshuri bamaze amezi agera kuri ane batarabona impamyabumenyi zabo, batangaza ko bibagora kubona ibyangombwa byo gushakisha akazi kuko batinze guhabwa ibyangombwa bibemerera gushaka akazi harimo n’izi mpamyabumenyi. Bamwe mu baganiriye na IGIHE batangaje ko bafite impungenge z’uko bazabura akazi ku isoko kubera iyi mpamvu.

Dusengimana Emmanuelle umwe muri abo banyeshuri atangaza ko iyo bagiye gushaka ibyangombwa ku ishuri kugirango bashake akazi, ikigo kibibagurisha kandi bo baba bumva bararangije batagomba kubigura. Yagize ati “Iyo tubajije ushinzwe amasomo aratubwira ati ‘mwibimbaza nimugende mubaze Umuyobozi w’Ishuri’ ugasanga ni nko kwitana ba mwana. Turasaba ko baduha impamyabumenyi zacu bakareka kudutinza”.

Undi munyeshuri utarashatse kwivuga amazina yagize ati “Iyo umuntu abajije Ubuyobozi bw’Ikigo impamvu batinda kuduha impamyabumenyi zacu batubwira ko impamvu byatinze ari uko bashaka kuzaduha impamyabumenyi zujuje ibyangobwa kandi nziza, twe tukabona ari ukutudindiza; twifuza ko batugirira vuba bakaziduha vuba“.

Rutaremara Peter, umuyobozi mu rwego rw’amategeko mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo KIM, atangangaza ko yemera ko koko impamyabumenyi z’abanyeshuri zatinze ariko ko mu gihe gito kingana n’icyumweru kimwe abanyeshuri bazaba bamaze kubona impamyabumenyi zabo.

Yagize ati “Ikibazo cyabayeho ni uko twagiye gutunganyiriza impamyabumenyi z’abo banyeshuri muri Kenya bigahurirana n’amatora, ariko kugeza ubu turimo gushyiramo imbaraga nubwo twari twagize ikibazo cy’ugomba guprintinga”. Yongeyeho ko iyo umunyeshuri aje gushaka icyangombwa batakimwishyuza nubwo aba banyeshuri bo bavugako babaka amafaranga.

Ikibazo cyo gutinda guhabwa impamyabumenyi ku banyeshuri baba barangihje mu makaminuza atandukanye ni kimwe mu bibangamira abanyeshuri mu mishakire y’akazi ku isoko ry’ umirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages