Abarimu bigisha mu mashuri abanza mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, bahize ko bazakoresha imbaraga zabo zose mu guteza imbere uburere bw’umwana w’Umunyarwanda.
Imihigo y’aba barimu izibanda cyane ku myigire y’abana, imyigishirize y’umwarimu, gutoza abana kugira isuku ndetse n’umuco.
Nk’uko Abarimu bahize bose babigaragaje, intego yabo ni ukwigisha abana bagatsinda neza uko bikwiye ndetse no kubatoza gukurana umuco wo kwihatira gukora cyane.
Imihigo y’aba barimu ifitite igipimo cya 80% ku gutsinda kw’abana ku byiciro byo guhorana no kugira isuku, abarimu bahize ko bigomba kugera ku gipimo cya 99%.
Abarimu bahize na none ko bazashishikarira kwigisha abana kwirinda icyorezo cya SIDA, ibikorwa by’urukozasoni n’ibiyobyabwenge; ibi bikaba bizakorwa ku gipimo cya 99%.
Padiri Gatete Innocent umuyobozi w’ishuri rya IFAK yashimiye abarimu ubushake bagaragaje bwo guteza imbere uburere bw’umwana. Ati “Gutera imbere kw’igihugu cyacu Abarimu bafite uruhare runini. Mukore ibintu bisanzwe mu buryo budasanzwe kandi neza ku nyungu z’igihugu.”



















TANGA IGITEKEREZO