Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali basigaye bajugunya ibishingwe biva mu ngo zabo mu mihanda, mu bishanga n’ahandi babonye, impamvu yo gukora ibyo bavuga ko batabona amafaranga yo kwishyura atangwa buri kwezi agenewe ababavanira ibyo bishingwe mu ngo zabo.
Umudamu witwa Ufitinema Espèrance, avuga ko hari abaturage bacyennye cyane nawe arimo, ngo kuko no kubana amafaranga ababeshaho bitoroshye, ntibabona ayo gutanga ku bishingwe.
Ati ’’ Ni ukubura uko tugira, kuko natwe tuba dushaka kuba ahantu hafite isuku (...) none se watanga icyo udafite? Ntitugira akazi, hari igihe ukwezi gushira tutabonye n’ikiraka, ubuzima bugakomera, ubwo tukabura ayo kwishyurira ibyo bishingwe’’.
Ufitinema yemeza ko hari bamwe bata ibishingwe mu mihanda, mu bishanga n’ahandi kubera ko babuze uko bagira , ibyo bakabikora rwihishwa.
Mu mujyi wa Kigali, buri rugo rusabwa kurundanya ibishingwe, amasosiyete akora ibijyanye n’isuku akohereza abantu gufata ibyo bishingwe mu ngo, bakabijyana ahagenewe kujugunywa imyanda. Buri rugo rugira amafaranga rutanga ku kwezi, ayo mafaranga ni ay’izo sosiyete zitwara imyanda.
Umukozi ushinzwe isuku mu Murenge wa Kimihurura Rusanganwa George avuga ko abaturage bishyura buri kwezi amafaranga y’ibishingwe bitewe n’ibyiciro by’ubukungu barimo. Umukene wa nyuma yishyura 1,700, ngo hari ho n’abakennye cyane kurushaho basonerwa ntibatange ayo mafaranga. Bityo ngo ntawakwitwaza ko yabuze amafaranga yo kwishyura.
Ati’’ Bamwe mu baturage bafite imyumvire mike, bavuga ko impamvu batishyura ari ubukene kandi abakene bishyura make abandi leta ikabasonera. Turimo kubigisha ngo bahindure imyumvire’’.
Nubwo Rusanganwa avuga ko abakene bishyura make abandi bagasonerwa, bamwe mu baturage ntibimeranya nawe.
Ntakirutimana Rose bavuga ko ari abakene cyane kandi bacibwa ibihumbi bitatu, mu gihe bakagombye gucibwa 1,700.
Soyiyete AGRUNI ni yo ikora ibikorwa by’isuku mu Murenge wa Kimihurura, birimo kuvana ibishingwe mu ngo babishyira ahabigenewe. Umukozi w’iyo sosiyete Terimbere Eric avuga ko hari abaturage benshi banga kwishyura, ibyo ngo bigatera igihombo AGRUNI.
Terimbere avuga ko hari abaturage bo mu duce twegereye ibishanga, bityo bakajugunya ibishingwe mu bishanga, ngo iyo basabwe kwishyura amafaranga y’ibisingwe bavuga ko ntayo bafite, nyamara ngo impamvu ni uko baba bateganya kujugunya ibyo bishingwe mu bishanga.



















TANGA IGITEKEREZO