Sinjyebarikureka Fidele wo mu Mudugudu wa Buranga, Akagali ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, arwariye mu nzu kubera inkoni yakubiswe n’abanyerondo mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo uyu mwaka nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we.
Mu maso habyimbye, amaraso ku mashuka aryamyeho, ni byo twabonye iwe ubwo twamusuraga kuri uyu wa mbere Ukuboza aho yatuganirije aryamye kuko atabasha kweguka.
Yatubwiye ko intandaro yo gukubitwa ari icyuma umugore we Nirere Donatha yamusanganye mu mufuka, bikavamo ubwumvikane buke bwatumye umugore ahita ajya guhuruza abashinzwe umutekano. Bageze ku mu rugo basanga Sinjyebarikureka yifungiranye, ngo bafungura urugi ku ngufu bageze mu nzu bamukurura [umugabo] hasi bamujugunya hanze batangira kumukubita.
Ati “Bansanze mu nzu barankururana bangeza hanze igikundi cyabo kirampondagura, bankubitira mu mazi; bagenda bankubita imigeri n’inshyi, mu maso, mu mbavu (……….) nkabasaba kutamenera impyiko kuko nta muntu nishe. Bahise bamfata bankuramo umukandara barawunzirikisha bakajya bankwega cyane agatuza, bakankurura bankubitagura mu mugongo.”
Tubajije umugore we Nirere uko byagenze, yagize ati “Naraje mvuye ku isoko nsanga yasinze arambwira ngo mfate inzira tujye kuryama, ndamubwira ngo ‘ko nza ninaniriwe wagiye unywa ukaryama?’ Mubwira ko ntaryama abana baburaye, avuga ko umwana wanjye atari ari uwe ahita amufata mu ijosi musaba kundekurira umwana, aravuga ngo nzibe [nceceke] atanterura akandenza igipangu. Nahise njya gutabaza abashinzwe umutekano.”
Mupende utuye muri metero nka 500 uvuye aho aya makimbirane yabereye, ni we muyobozi w’Umudugudu wa Buranga. Ati “iki kibazo n’ubwo bavuga ko kimaze iminsi ibiri ntitwari tukizi kuko naraye nkimenyeshejwe mu ijoro n’Ushinzwe Umutekano ku mugoroba.”
Uyu muyobozi avuga ko yabajije abashinzwe umutekano bakamubwira ko icyo kibazo batakizi, ndetse ko ntawe bakubise. Ubwo twahahuriraga Mupende yavuze ko atari yabimenye mbere ko ubwo ari bwo yari aje gusura kugira ngo amenye uko ikibazo giteye kugira ngo gishakirwe umwanzuro uyu mugabo adapfira mu nzu.



















TANGA IGITEKEREZO