00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimironko: Igisasu cyatewe imbere y’isoko gihitana umuntu umwe, umunani barakomereka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 March 2013 saa 07:23
Yasuwe :

Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haturikiye igisasu benshi bemeza ko ari icyo mu bwoko bwa Gerenade cyahitanye umuntu umwe, umunani barakomereka. Abantu babiri bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Iki gisasu cyatewe mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine z’umugoroba, hagati ya Gare ya Kimironko n’isoko. Abashinzwe umutekano bihutiye gutabara ndetse banafunga imihanda iri hafi y’aho cyaturikiye.
Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos (…)

Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haturikiye igisasu benshi bemeza ko ari icyo mu bwoko bwa Gerenade cyahitanye umuntu umwe, umunani barakomereka. Abantu babiri bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Iki gisasu cyatewe mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine z’umugoroba, hagati ya Gare ya Kimironko n’isoko. Abashinzwe umutekano bihutiye gutabara ndetse banafunga imihanda iri hafi y’aho cyaturikiye.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege abitangaza, igisasu cyatewe cyahitanye umuntu umwe, umunani barakomereka ngo ariko bidakabije, ubu bakaba bavurirwa mu bitaro bya Kibagabaga. Inzego z’Umutekano zahise zita muri yombi abantu babiri, ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi hakorwa iperereza.

Ku birebana n’umutekano w’abaturage ndetse n’uw’igihugu muri rusange, Supt Badege agira ati "Turasaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda ko badakuka umutima, bakomeze imirimo yabo. Inzego z’umutekano zirakomeza gukaza umurego mu kuwubungabunga hirya no hino mu gihugu, kandi turihutisha iperereza ku buryo tuzabagaragariza kuri ibi bikorwa bibi."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages