Abafite ibikorwa mu bishanga bya Nyagatovu, Kibagabaga, Rukurazo na Zindiro, ntibavuga rumwe n’Umurenge wa Kimironko wabasabye guhagarika burundu ibikorwa bafite byaba iby’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kuhatura.
Bamwe mu baturage bavuga ko aho bakorera ari mu tubande atari mu bishanga bya Leta. Aba baturage bavuga bahawe impapuro zibasaba kwimura ibikorwa byabo mu gihe kitarengeje iminsi 90 kubera ko byangiza ibidukikije ariko ntibabyumva neza.
Umwe muri bo ufite isambu yaguze mu 1989, ati: “Twabonye impapuro ziduhagarika mu byacu. Ntibatumenyesheje uko tuzishyurwa, kuko ukurikije urwandiko twahawe ntibavuga ko tuzishyurwa ahubwo bavuga ko tubihagarika mu mezi atatu.”
Undi muturage uhahinga akanahororera, ati: “Ahantu hatari ku rutonde rw’ibishanga ni mu tubande tw’abaturage. Kuki bakoze ibarura ry’ubutaka bakadushyiramo tugatanga amafaranga yacu mu gihe cyo kubarura ubutaka bakatwima ibyangombwa? Ntabwo twumva impamvu twabyimwe kandi ari ah’abaturage nk’uko bahibaruriye ubwabo bazi ko ari ahacu. Gitansi n’impapuro z’agateganyo (z’ibarura ry’ubutaka) turazifite.”
Umurenge upima hano ngo ntiwakoresheje imyanzuro ya REMA cyangwa iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, ahubwo ngo wohereje abatekinisiye bawo bakoresha ijisho baragereranya bemeza abari mu bishanga bakwiriye kuhava.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Niragire Theophille, ati “Itegeko rivuga ko abashyizemo ibikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko bari kwishyurwa, ariko mu bahagaritswe bose nta n’umwe wagaragaje ko yabishyizemo byemewe n’amategeko, nta wuzishyirwa.”
Ngo REMA yakoze igenzura ku bagomba kuvanwa mu bishanga ariko ntiyavuga rumwe n’Umurenge ku bagomba kwimuka, bituma REMA irisubiramo nk’uko Umurenge ubitangaza.



















TANGA IGITEKEREZO