Urusengero rwa ADEPR ya Kibagabaga n’izindi ebyiri zo mu Murenge wa Kimironko,zafunzwe zizira ko abazisengeramo batubahirije amabwiriza agenga uburyo bwo gusenga mu Mujyi wa Kigali arimo ajyanye no kudasakuriza abaturanyi b’urusengero.
Urusengero rwa ADEPR Kibagabaga abarusengeramo banabuzaga abagore kujya mu kazi, bavuga ko bari mu masengesho.
Umudugudu wa Kibagabaga nk’umwe mu midugudu igize Paruwasi ya ADEPR Remera rwafunzwe ku itariki ya mbere Werurwe 2013, kubera urusaku rw’ibyuma bicurangwa bikarenga imbibi z’urusengero urusaku rukagera mu baturanye n’urusengero.
Umwe mu bafite inshingano kuri uru rusengero utifuje gutangaza umwirondoro we, yatangarije IGIHE ko mu gihe uru rusengero rwagera ejo ku cyumweru rutarafungurwa bitazababuza gusengera hanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko ruherereyemo Niragire Theophile ari na we washyize umukono ku itangazo rigira riti “Gufunga urusengero rukora runyuranije n’amabwiriza”, aganira na IGIHE yagize ati “Twarabahuguye birananirana, ubu hagezweho guhana. Twasanze abaturage babujijwe kujya gukora ngo bari mu masengesho, Ejo hafunzwe harimo abagore batari munsi y’ijana n’abana ngo biriwe basenga.”
Usibye uru rusengero hanafunzwe izindi ebyiri, rumwe ruherereye mu mudugudu wa Rukurazo n’urundi ruri mu mudugudu wa Zindiro na zo zizira urusaku, kutuzuza ibyangombwa insengero zisabwa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO