Mu kuboko kw’iburyo uzamuka umuhanda w’amabuye wo ku Ntaraga, mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kamuhuza mu rugo rw’uwitwa Donata uzwi nka “Maman Patrick”, hapfiriye umugabo usanzwe ari umumotari wari uzwi ku izina rya Fifi.
Nk’uko Donata wari wamucumbikiye abitangaza, ngo Fifi yari asanzwe agenda mu rugo rwe. Uyu mugore avuga ko nyakwigendera yaje nk’umushyitsi ahagana mu ma saa munani z’ijoro. Avuga ko atazi ikishe uwo yita umushyitsi nyamara benshi bitaga indaya ye.
Ubwo twamubazaga icyo apfana na Nyakwigendera, Donata yagize ati:”Yari inshuti yanjye kandi asanzwe aza hano, hanze abantu bari kuvuga byinshi nyamara njye n’umugore we ikibazo twagikemuye tukiziranyeho”.
Leya umugore wa Nyakwigendera basanzwe babana mu Rugunga (Biryogo), twamubajije ubucuti buri hagati y’umuryango we na Donata, adusubiza ko ari bwo amubonye ko kandi atari azi ko umugabo we agenda muri urwo rugo.
Leya kandi yanatangaje byinshi ku mubano we na Nyakwigendera Fifi. Yagize ati: ”Twabanaga n’ubwo rimwe na rimwe twabanaga nabi dupfa inzoga anyway ntatahe, ndetse twari dufitanye abana batatu. Twari tumaze umwaka dutandukanye narisubiriye iwacu ariko hari hashize amezi abiri twongeye gusubirana”.
Tumubajije icyo akeka cyaba kishe umugabo we yavuze ko ntacyo azi. Gusa yavuze ko akunda kunywa inzoga nyinshi kandi ajya agira ikibazo cy’igifu gikabije bityo akavuga ko niba ntacyo uwo mugore yamutwaye yaba aricyo yazize.
Gusa benshi mu bamotari bari hafi y’urugo bo ntibumva izindi mpamvu yaba yazize. Mu majwi menshi bemezaga ko mugenzi wabo yazize uwo mugore. Bavugaga ko bashobora kuba batumvikanye mu biciro akamuhora icyo. Ndetse ntibatinyaga gusaba uwo mugore ngo bamwihanire.
Benshi mu baturanyi ba Donata bemeza ko yari indaya nyamara Nyirubwite we yatsembeye umunyamakuru wa IGIHE, akavuga ko nyakwigendera yari umushyitsi ndetse ko n’impamvu babyita ko ari uburaya biterwa n’uko yatandukanye n’umugabo we.



















TANGA IGITEKEREZO