Nyuma yo guhindurirwa izina, ibitaro byitiriwe umwami Faisal bya Kigali (King Faisal Hospital Kigali) byiswe ikigo cyigenga King Faisal Hospital Rwanda bikigenga 100%; abakozi 80 bahita birukanwa nta mpaka naho 26 bakazoherezwa muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2013 ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yagiranaga ikiganiro n’abakozi b’ibi bitaro yababwiye ko ubu iri vuriro ryabaye ikigo cyigenga 100%, mu bukungu, mu mikorere n’ibindi byose.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase, yavuze abakozi bamwe bagomba kugabanywa mbere y’uko iki kigo gihindurirwa izina. Muri bo abakozi 80 birukanywe nta mpaka bitewe n’uko batatanze umusaruro ushimishije, naho abandi 26 bakazoherezwa mu bitaro bitandukanye bya Minisiteri y’Ubuzima.
Abakozi baganiriye na IGIHE bavuga ko nibisanga ku rutonde rw’abagomba kwirukanwa batazi aho bazerekeza nyuma yo kwirukanwa nta nteguza, bongeraho ko ibi ari ibibazo bizaba bibakomereye byiyongera ku ku kuba bari bafite n’ibindi bijyanye n’ubusumbane bw’imishahara busanzwe bugaragara muri ibi bitaro.
Ibitaro byitiriwe umwami Faisal mu Rwanda bisanzwe bifite abakozi bagera kuri 604.



















TANGA IGITEKEREZO