00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinigi: Bemeza ko bagezweho n’ibyiza bya pariki

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 12 February 2013 saa 03:56
Yasuwe :

Nyirabatangana Consolee w’imyaka 55, avuga ko pariki y’ibirunga yamuteje imbere ku buryo yiyumva mu kigero nk’icy’abanyeshuri.
Nyirabatangana utuye mu Murenge wa Kinigi mu AKrere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mbere ntako yari ameze kuko yari atuye muri Nyakatsi agatungwa no guhinga gusa, ku buryo ngo nta gikorwa cy’iterambere cyarangwaga iwe.
Avuga ko bijya gutangira RDB yamwubakiye inzu y’ubucuruzi we n’abandi bagenzi be, bagatangira kujya bakora imitako gakondo bagurisha (…)

Nyirabatangana Consolee w’imyaka 55, avuga ko pariki y’ibirunga yamuteje imbere ku buryo yiyumva mu kigero nk’icy’abanyeshuri.

Nyirabatangana utuye mu Murenge wa Kinigi mu AKrere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mbere ntako yari ameze kuko yari atuye muri Nyakatsi agatungwa no guhinga gusa, ku buryo ngo nta gikorwa cy’iterambere cyarangwaga iwe.

Avuga ko bijya gutangira RDB yamwubakiye inzu y’ubucuruzi we n’abandi bagenzi be, bagatangira kujya bakora imitako gakondo bagurisha ku bakerarugendo bakayitahana nk’urwibutso iyo bamaze gusura ingagi zo mu misozi miremire ziboneka muri parike y’ibirunga. Ati “Mu by’ukuri ndi umupfakazi. Nari ntuye muri nyakatsi hamwe n’abana banjye umunani ariko ubu murabona uko meze; ubu meze nk’umunyeshuri kubera iyi parike, kubera imiyoborere myiza itugeraho.”

Bemeza ko bagezweho n’ibyiza bya pariki

Avuga ko ubu yoroye inka abana bakabasha kunywa amata, ndetse akabona ifumbire. Ngo anafite moto imujyana aho ashatse kujya, byose aakaba abikesha guturana na pariki aturiye.

Avuga ko kuva kera atuririye pariki itari yarigeze imuteza imbere nk’ubu, kuko nta bikorwa biganisha ku iterambere ry’umuturage byari byakabageraho nko muri iki gihe akaba ari yo mpamvu ashima leta kuko iharanira iterambere hasangirwa ibyiza bikomoka ku bukerarugendo.

Kinigi Commercial Complex Center Nyirabatangana akoreramo yubatswe n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda RDB, kugira ngo ibyiza bya pariki bigere no ku bayituririye. Ubu hakorerwa n’amakoperative atandukanye akora imitako ikundwa cyane na ba mukerarugendo, ikanabinjiriza amafaranga kuko ba mukerarugendo bayigura cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages