Mu rwego rw’ibiganiro bisanzwe biba hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi, tariki ya 18 na 19 Kamena uyu mwaka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kinshasa hateraniye inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie wa Congo Raymond Tshibanda Ntungamulongo, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, nyuma intumwa z’ibihugu byombi zigirana umubonano mu muhezo na Perezida Joseph Kabila.
Nk’uko tubikesha itangazo rihuriweho n’impande zombi, u Rwanda na Congo Kinshasa, uyu mubonano uri mu rwego rwo kugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kongera gusubiza no gushimangira umwuka w’amahoro, umutekano ndetse n’ubwumvikane hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, nk’ibihugu bituranye kandi by’abavandimwe.
Intumwa z’ibihugu byombi zahanahanye amakuru ku bibazo birebana n’umutekano mu karere ndetse baniga ku mpungenge zagaragajwe na buri ruhande zirebana n’imiterere y’ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Nk’uko rikomeza rivuga, nyuma y’ibiganiro byuje ukuri binakubiyemo byinshi, intumwa z’ibihugu byombi byemeranyijwe gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo gushakira amahoro, ituze n’iterambere ry’aka karere ibuhugu byombi biherereyemo. Impande zombi zemeranyijwe ko ubutaka bwazo butazakoreshwa mu guhungabanya umudendezo wa rumwe muri zo.
Izo ntumwa kandi zemeranyijwe gushyira mu ngiro ibikorwa bya Komisiyo ihuriwe n’impande zombi ishinzwe gukora iperereza ku bufasha bwo hanze buhabwa inyeshyamba zigometse kuri Leta ndetse n’abandi bafite izindi nyungu bagambiriye.
Muri urwo rwego kandi, impande zombi zongeye kugaragarizanya akamaro ko gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bitera umutekano mucye ukomeje kugaragara kugeza ubu.
U Rwanda na Congo byongeye kugaragarizanya ubushake mu gukomeza gushyira imbaraga ziganisha ku itsinsurwa rya burundu ry’imitwe y’iterabwoba nka FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje kuzana akaduruvayo muri aka karere. Inama igamije kwiga ku bibazo bitandukanye ndetse no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho iteganyijwe tariki 28 Kamena 2012 i Goma, ikazahuza ba Minisitiri b’Ingabo b’ibihugu byombi, bazaba baherekejwe n’abagaba bakuru b’ingabo, uwa FARDC n’uwa RDF.
Nanone kandi, impande zombi zagaragarizanye ibyifuzo byo gukomeza gushyira imbaraga mu mikoranire iriho ubu, hongerwa imbaraga mu buryo busanzwe bukoreshwa n’impande zombi mu biganiro.
Iyo nama yaranzwe n’umwuka ugamije kubaka ndetse no kubwizanya ukuri, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yashimiye mugenzi we Congo Kinshasa kubwo kuba yakiranywe ubwuzu mu buryo bwa kivandimwe, we n’abaje bamuherekeje.
Twababwira kandi ko izi ntumwa z’impande zombi kuri uyu wa Kabiri zabonanye na Perezida Joseph Kabange Kabila mu rwego rwo kumugezaho bimwe mu byaganiriweho.
Tubibutse ko nyuma y’aho umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ushyiriye ahagaragara raporo yashyiraga u Rwanda mu majwi ivuga ko rufasha inyeshyamba za M23, Guverinoma ya Congo ibinyujije mu itangazamakuru yashimangiye bimwe mu bikubiye muri iyo raporo ariko u Rwanda rukomeza kugaragaza ko nta kuri kwari kurimo kuko "nta mikoranire rugirana na Gen Bosco Ntaganda, Makenga n’undi wese uhungabanya umutekano muri Congo Kinshasa."
Ibi byahise bituma umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa uzamo agatotsi, bikaba bigaragara ko kabashije gutokorwa nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri Mushikiwabo n’intumwa yari ayoboye i Kinshasa.
Foto: Cyril Ndegeya/Kinshasa



















TANGA IGITEKEREZO