Abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama ,Umudugudu wa Binunga barinubira ukutishyurwa kw’imitungo yabo babariwe na Koperative Goboka.
Mu kiganiro n’IGIHE, bamwe mu baturage bahagarariye abandi mu gukurikirana iyishyurwa ry’izi ngurane, batangaje ko imitungo yabo yabaruwe muri 2007, nyamara bakaba barategereje kwishyurwa, kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Itegeko rigenga imitangirwe y’ingurane ku mitungo itimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 n’iya 28, rivuga ko uwabariwe atagomba kurenza amezi ane nyuma y’aho inzego zibishinzwe zibyemereje atishyuwe. Iyo icyo gihe kirenze, ku gaciro k’imitungo ye hiyongeraho 5% y’indishyi y’ubukererwe abarwa buri mwaka, icyo gihe kandi ntigishobora kurenza imyaka 2. Nyamara ikibazo cy’aba baturage kirenda kurenga imyaka itanu.
Ubushakashatsi IGIHE cyakoze bugaragaza ko iki kibazo cyamenyekanye ku nzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali n’ahandi. Urugero ni nk’aho twasanze ubuyobozi bw’Akarere bwarandikiye Koperative Goboka buyisaba kwishyura aba baturage mu ibaruwa no 2558/060/0102/2010 yo ku wa 25/08/2010. Nk’uko twabibwiwe n’abaturage izi nzego zose zavuzwe zagerageje gukemura iki kibazo nyamara ntibazi aho ubuyobozi bwananiriwe.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bwa Koperative Goboka mu nama yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2010 yabahuje n’ababaturage hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ufite mu nshingano ze ibijyanye n’ingurane z’abaturage ,batangaje ko bagize ibibazo by’igihombo basaba kwihanganirwa igihe gito baka bamaze kwishyura abaturage.
Bimwe mu byemezo byari byafatiwe muri iyo nama harimo ko iyi Koperative yagombaga kutarenza tariki ya 31 Ukuboza2010 itishyuye. Icyo gihe cyarenga imwe mu mitungo yayo igatezwa cyamunara abaturage bakishyurwa. Nyamara kugeza n’ubu abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya Mberabahizi Raymond, we avuga ko kugeza ubu abaturage bafite uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwabo n’imitungo iburiho uko bashaka ndetse mu gihe hazaboneka abashoramari bashya, nta kizatuma ubuyobozi butabahuza n’aba baturage.
Abaturage bo batangaza ibinyuranye n’ibyo uyu muyobozi yavuze, kuko ngo ubwo burenganzira ku mitungo bari barabariwe babubuzwa.



















TANGA IGITEKEREZO