Urubyiruko rwitabiriye inkera y’imihigo 2012 rwo mu murenge wa Kinyinya ruratangaza ko nyuma y’ibyo bigishijwe, rugiye kubishyira mu bikorwa n’ubwo hakigaragara ikibazo cy’ubushozi buke.
Urubyiruko rwaganiriye na IGIHE rwemeza ko amasomo yatanzwe n’abantu batandukanye atabaye ayo guterera iyo ngo ahubwo ubu igisigaye n’ugushyira mu ngiro ibyo basabwe mu nkera y’imihigo yasojwe mu mpera z’iki cyumweru turangije.
Ruzindana Gilbert, ushinzwe urubyiruko mu kagari ka Gasharu akaba n’umwe mu bayobozi ba koperative Inyenyeri y’abatwara moto, avuga ko kuba hari benshi bagitekereza ko ntacyo bafite bakwigeza ngo byaba ari ukwibeshya kuko n’ubwo bamwe bavuga ko nta gishoro baba bafite ngo bihangire imirimo, kuri we akaba avuga ko igishoro cya mbere ari ukuba uhumeka; ati ”Ibindi biza byunganirana.”
Ku rundi ruhande ariko urubyiruko ruvuga ko hakiri ikibazo cy’uko abashinzwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu biherera mu mijyi kandi nyamara ngo mu nkengero z’imijyi ari ho haba hari urubyiruko rwinshi rukenewe guhugurwa no gufashwa kwiteza imbere.
Uwitwa Nshizirungu agira ati ”N’ubwo duhora twumva abantu bishyirahamwe bakiteza imbere kuri jye mbona hari byinshi bitarakorwa. Ababishinzwe nibatwegere baduhurize hamwe noneho dushake ikintu twakora. Usibye no kuba twakora igikorwa kiduha amafaranga bizaba n’uburyo bwiza bwo kuduhuriza hamwe.”
Mu bisanzwe koko iyo utembereye mu duce tumwe na tumwe tw’inkengero z’Umujyi wa Kigali, usanga hakigaragara urubyiruko rukennye n’abagerageza kwihangira uturimo tubyara inyungu usanga bitwarira nk’amagare cyangwa se bakora ubucuruzi bw’utuntu duke, na bo ubwabo bemeza ko tutabungura.
Ahanini iyo uganiriye na bo bakakubwira ko atari imbaraga zabuze ahubwo usanga abafite ubushobozi bwo mu bitekerezo badakunze kubegera ngo bakorane n’abo imishinga ibyara inyungu bityo bigatuma bahora bitinya.
Muhizi Eurade avuga ko abantu bize baramutse bagiye begera abataragize amahirwe yo kugera kure mu mashuri hari byinshi byafasha kuko bajya bagirana inama, bityo n’udafite intege zo kwizamura akazamurwa na mugenzi we.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu murenge wa Kinyinya mu tugari twa Gasharu na Murama, ruremeza ko ubu rugiye gufatanya rugashakira umuti ibibazo by’ubukene birangwa muri bagenzi babo, bakongeraho kandi ko ubufatanye no kugirana inama bizababera umusemburo w’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO