00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Kinyinya Patrol Car’ iri mu byagaruye umutekano mu ishyamba ry’imigano

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 31 October 2012 saa 06:26
Yasuwe :

Abanyura mu nzira ihuza Imirenge ya Jabana na Kinyinya n’amaguru, basigaye batuje nyuma y’uko iyi nzira yari imaze igihe irangwamo umutekano muke.
Ahakunzwe gushyirwa mu majwi ni ahegereye ishyamba ry’imigano riri mu rugabaniro rw’Akagari ka Kabuye (Umurenge wa Jabana) n’Akagari ka Kagugu (Umurenge wa Gisozi) mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Nsengimana Jean, umuturage ukoresha kenshi iyo nzira ava cyangwa ajya kurangura, ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukwakira 2012 mu kiganiro na (…)

Abanyura mu nzira ihuza Imirenge ya Jabana na Kinyinya n’amaguru, basigaye batuje nyuma y’uko iyi nzira yari imaze igihe irangwamo umutekano muke.

Ahakunzwe gushyirwa mu majwi ni ahegereye ishyamba ry’imigano riri mu rugabaniro rw’Akagari ka Kabuye (Umurenge wa Jabana) n’Akagari ka Kagugu (Umurenge wa Gisozi) mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Nsengimana Jean, umuturage ukoresha kenshi iyo nzira ava cyangwa ajya kurangura, ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukwakira 2012 mu kiganiro na IGIHE yagize ati “ ubu dusigaye dufite agahenge nyuma y’uko twahoranaga ubwoba bwo guca iriya nzira yari yarabaye nk’inzira y’ubwiyahuzi. Kuva amakuru yasakara ko kariya gashyamba ari indiri y’abagizi ba nabi, inzego z’umutekano ubu zakajije umurego, ubu dufite amahoro”.

Mukantabana Helene, we agira ati “reka da, n’ubwo bavuga ngo hari umutekano njye na n’ubu sinshobora kuhanyura cyane cyane mu kabwibwi”.

Mberabahizi Remon Chretien, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, avuga ko ubu umutekano ari wose kuva aho inzego ziwushinzwe zifatanyije n’abaturage bawuhagurukiye.

Agira ati”ubu twese dushishikajwe no kubungabunga umutekano wacu. Abaturage bacu bishyize hamwe bafatanije n’ubuyobozi bigurira imodoka idufasha gukaza umutekano. Ni yo yiswe “Kinyinya Patrol Car.”

Akomeza avuga ko ingabo z’igihugu zihakora irondo zifatanyije na Polisi y’Ijgihgu hamwe n’Inkeragutabara.

Mberabahizi avuga ko hatanzwe telefoni itishyurwa kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge kugira ngo umutekano ukomeze ube wose. Abakora irondo bakoresheje imodoka na bo bafite nimero ya telefoni itishyurwa ari yo 0730369942.

Iryo shyamba ry’imigano ni ahantu hagoye gutahura umugizi wa nabi, ikaba ari yo mpamvu umutekano wahakajijwe ku buryo bw’umwihariko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages