00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’umugore we

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 15 August 2012 saa 08:59
Yasuwe :

Uyu mugabo Nsengimana Gaspard w’imyaka 36 y’amavuko akurikiranyweho gufata kungufu umwana w’umugore we, ubusanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe ho mu Karere ka Kirehe ubu ari mu maboko ya Polisi kuri Station ya Kirehe aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana we w’imyaka 7 y’amavuko.
Uyu mugabo atangaza ko ubusanzwe uyu mwana yazanye n’umugore we ubwo batangiraga kubana , icyo gihe uyu mwana yarafite (…)

Uyu mugabo Nsengimana Gaspard w’imyaka 36 y’amavuko akurikiranyweho gufata kungufu umwana w’umugore we, ubusanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe ho mu Karere ka Kirehe ubu ari mu maboko ya Polisi kuri Station ya Kirehe aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana we w’imyaka 7 y’amavuko.

Uyu mugabo atangaza ko ubusanzwe uyu mwana yazanye n’umugore we ubwo batangiraga kubana , icyo gihe uyu mwana yarafite imyaka 2 akaba yaramaze imyaka 5 amurera.

Nsengimana akomeza avuga ko mu minsi ishize aribwo uyu mugore we yakoze urugendo agiye gusaba umunani w’uyu mwana kwa Se umubyara, aragenda amara hafi ibyumweru bibiri ataragaruka, nibwo uyu mugabo yagiye mukabari anywa inzoga kugeza ubwo asinze, maze ageze mu rugo ahita aryama yisanga yakoze ayo mahano, nk’uko we abyivugira.

Agira ati” Umwana twararyamanaga kuburiri bumwe n’ukuri pe nari nasinze ubwo ntangira kurota ndi kumwe n’umugore wanjye , ariko nje kugarura ubwenge nsanga nikoze mu nda naryamanye n’umwana wanjye”. Uyu Nsengimana ariko asaba buri wese wagira igitekerezo nk’iki, ko yabireka kuko bigira ingaruka mbi.

Kugirango bimenyekane ko uyu mugabo yafashe uyu mwana ku ngufu ni uko Abanjyanama b’Ubuzima bamaze kubona ko uyu mwana agenda acumbagira bamubajije abanza kuvuga ko yavunitse kubera ubwoba yari afite ko Se yamugirira nabi, ariko Abajyanama b’Ubuzima baje kumujyana kwa muganga, basanga uyu mwana yarafashwe ku ngufu akaba aribwo uyu mwana yahise avugisha ukuri.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka kirehe bwo burasaba abantu bose kudahishira buri wese wakoze icyaha nk’icyi, ndetse no gutanga amakuru kugihe kugirango abakoze ibyaha nk’ibi bahanwe n’amategeko. Ababyeyi bo barasabwa kwita ku bana babo cyane cyane muri iki gihe bari mu biruhoko .

Twababwira ko mu mezi abiri gusa ashize muri aka Karere hamaze gutabwa muri yombi abantu umunani, bakurikiranyweho icyaha cyo guhohotera abana babashe ku ngufu.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo y’192 bagira bati” Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages