Umugabo w’imyaka 28 yishe umuturanyi we mu Karere ka Kirehe, Umurenge Kagarama, kandi aravugako yashakaga guhorera abana be bishwe n’uburozi, nk’uko byatangajwe kuri iyi tariki ya 28 Kamena 2012.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Samuel Byiringiro arakekwaho kwica Emertha Mukamana w’imyaka 48 bari baturanye.
Nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, Samuel yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’aho abaturage bamushinjaga kwica uriya mugore, kandi uwirinze ko amazina ye atangazwa yabwiye polisi ko Byiringiro yishe uriya mugore akoresheje umuhoro.
Byiringiro kandi yemera ko yishe Mukamana, amushinja kuba ariwe wamurogeye abana be babiri baherutse gupfa, bityo rero we avuga ko yamwishe kugirango ahorere abo bana.
Hagati aho ariko Byiringiro afungiye kuri station ya polisi ya Kirehe, mu gihe hagishakishwa impamvu y’ubwicanyi.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Theos Badege yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe habaye ho kutumvikana kw’abaturanyi, kugirango birinde imfpu nk’izi.
Byiringiro aramutse ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko ingingo ya 310 y’itegeko 311 ryo mu mategeko ahana y’u Rwanda ribiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO