00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Bahurije hamwe ubworozi bw’amafi n’ingurube ngo bavane abaturage mu bukene

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 August 2012 saa 09:34
Yasuwe :

Mu rwego rwo kuvana mu bukene abaturage bo mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugali, Akagari ka Kagasa, umudugudu wa Rebero abaturage bigishijwe uko bakorora amafi n’ingurube ahantu hamwe mu kiyaga cya Kagasa, ubusanzwe cyahoze cyuzuye amarebe kidatanga umusaruro.
Uyu mushinga w’ubworozi bw’amafi n’ingurube mu kiyaga cya Kagasa watangijwe mu myaka itatu ishize n’umuryango w’ubushakashatsi no gushyigikira iterambere ry’amashyirahamwe ARAMA (Association de (…)

Mu rwego rwo kuvana mu bukene abaturage bo mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugali, Akagari ka Kagasa, umudugudu wa Rebero abaturage bigishijwe uko bakorora amafi n’ingurube ahantu hamwe mu kiyaga cya Kagasa, ubusanzwe cyahoze cyuzuye amarebe kidatanga umusaruro.

Uyu mushinga w’ubworozi bw’amafi n’ingurube mu kiyaga cya Kagasa watangijwe mu myaka itatu ishize n’umuryango w’ubushakashatsi no gushyigikira iterambere ry’amashyirahamwe ARAMA (Association de Recherche et d’Appui au Mouvements Associatifs) ku bufatanye na Ambasade y’Igihugu cy’u Buholandi hamwe na MINAGRI/PAIGELAC.

Nyuma y’amahugurwa ku bworozi bw’amafi n’ingurube yabaye hagati y’amatariki ya 23-25 Ugushyingo 2011 na 11-13 Ukuboza 2012, aba baturage bahawe ubushobozi batunganya kandi basukura iki kiyaga ku buryo cyahindutse kikaba cyiza cyabasha guterwamo amafi muri Werurwe 2012. Bamaze guhabwa icyororo cy’amafi no gufashwa gutangira kuyorora, aba baturage ba Kagasa baje gutangiza n’ubworozi bw’ingurube.

Imwe mu mirimo abaturage bakoze ngo basukure ikiyaga cya Kagasa
Dore amafoto agaragaza amafi yatewe n'ingurube zororerwa i Kagasa

Muri Nyakanga 2012, nyuma yo kwigishwa uko babyaza iki kiyaga umusaruro, abaturage batangiye gushyira mu bikorwa iby’uyu mushinga.

Ubu bworozi bw’amafi babufatanya n’ubworozi bw’ingurube zororerwa ku nkombe z’iki kiyaga ku buryo ibisogororo byazo bimanukira mu kiyaga bikavamo ifumbire n’ibiribwa ku mafi.

Jules Gahamanyi, Umuyobozi w’umuryango ARAMA avuga ko mu mezi icumi gusa bateganya ko ubu bworozi abaturage bazabasha kubukuramo toni zirenga 30 z’amafi. Avuga kandi ko ingurube 100 z’ibyororo zizahita zihabwa abaturage mu rwego rwo kubafasha kwikenura.

Joseph Ndaruhutse na Ignace Ndikumana abaturage bamwe mu baturage bafashijwe banahugurirwa mu gutangira ubu bworozi bavuga ko biteguye gutangira imirire myiza yiganjemo ibikomoka ku mafi. Ndikumana, aganira na IGIHE yagize ati:”Byaradufashije, ubu turitegura gutangira kugaburira imiryango yacu ako gafi.”

Ntwali Mfanshingabo, umukozi muri PAIGELAC-MINAGRI, Jules Gahamanyi, umuyobozi wa ARAMA, Erik van ku ruhande rwa Ambasade y'u Buholandi na Eugene Ntabana, umukozi wa ARAMA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages