00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Ikibazo cy’amasambu ku basizwe iheruheru na Jenoside kiracyari ingorabahizi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 2 January 2013 saa 11:34
Yasuwe :

Imyaka hafi 19 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hirya no hino abo iyi Jenoside yagize imfubyi iyi bibana bikomeje gutakambira ubuyobozi ngo bubasubize amasambu yigaruriwe ariko amaso hari abo yaheze mu kirere.
IGIHE twasuye Uwantege Claire, umwe muri bana b’imfubyi zirera wambuwe isambu, atugaragariza agahinda abayemo kubera isambu yambuwe n’inzego z’ibanze mu karere ka Kirehe.
Uwantege atuye mu kagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe. Avuga ko yambuwe (…)

Imyaka hafi 19 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hirya no hino abo iyi Jenoside yagize imfubyi iyi bibana bikomeje gutakambira ubuyobozi ngo bubasubize amasambu yigaruriwe ariko amaso hari abo yaheze mu kirere.

IGIHE twasuye Uwantege Claire, umwe muri bana b’imfubyi zirera wambuwe isambu, atugaragariza agahinda abayemo kubera isambu yambuwe n’inzego z’ibanze mu karere ka Kirehe.

Uwantege atuye mu kagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe. Avuga ko yambuwe isambu y’ababyeyi be n’inzego z’ibanze ihabwa umuryango w’umugabo witwa Hassan, nyuma aza kuyikurikirana ndetse ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bumwizeza ko azayisubizwa muri Nyakanga 2012 ariko uyu mwaka warangiye atazi amaherezo y’iyi sambu.

Uwantege avuga ko isambu y’ababyeyi be yatanzwe mu mwaka w’1998. Agaragaza ko abatuye muri aka gace bari babujije ubuyobozi bw’ibanze kuyitanga babubwira ko ari iy’abana ba Baramba kandi bakaba bariho.

Uwantege avuga ko ikibazo cy'isambu y'ababyeyi be ntaho atakigejeje

Uwantege akomeza avuga ko nyuma yo kwamburwa isambu yareze ahereye ku mudugudu agatereranwa, arinda agera ku rwego rw’akarere naho biranga kugeza afashe umwanzuro wo kujya kuri Ibuka. Avuye kuri Ibuka ngo ni bwo ikibazo cye cyatangiye gukurikiranwa n’akarere.

Mu kuburanisha Uwantege n’abigaruriye isambu y’Ababyeyi be byabereye ku kibuga kiri mu kagari ka Nyabigega, Uwantege avuga ko uwo munsi yamaganwe abwirwa ko akiri umunyeshuri ko narangiza kwiga ikibazo cye kizakemurwa. Icyakora ntiyabyakiriye neza, kuko avuga ati “Narabibonaga neza ko barimo kunyikiza kuko ishuri ritabuza umuntu guhabwa ibye.”

Uwantege yaje kurangiza amasomo arongera akurikirana isambu y’ababyeyi be nk’uko yari yabisezeranijwe. Avuga ko yicaranye n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais, akamutekerereza ikibazo cye. Umuyobozi ngo yamwijeje ko kizakemuka mu kwezi kwa Nyakanga 2012, ariko uyu mwaka warangiye ikibazo kikiri cya kindi.

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Murayire Protais yagejejweho ikibazo cya Uwantege amwizeza ko gikemuka bitarenze Nyakanga 2012

Aganira na IGIHE, Murayire yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bafite ibibazo by’amasambu y’abana b’imfubyi 35 yasaranganyijwe abaturage. Yatubwiye ko ikibazo cya Uwantege kizwi, ariko ko bashaka ko cyakemukira rimwe n’iby’abandi kuko gikemutse cyonyine abandi bitabashimisha. Ati “Gukemura ibi bibazo ni ikintu kitoroshye habe na gato kuko umuntu akora uko ashoboye kugira ngo hatagira ubirenganiramo. Gusa nk’akarere dukora uko dushoboye ngo ibibazo by’aba bana bikemuke.”

Ikibazo cy’amasambu y’abana b’imfubyi kandi cyagaragajwe mu bushakashatsi bw’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, wagaragaje ko kiri mu bibongerera ihungabana n’agahinda.

Ibibazo by’amasambu y’abarokotse Jenoside ni kimwe mu byo Inkiko Gacaca zari zifiteho inshingano. Mu gihe izi nkiko zashoje imirimo mu mwaka wa 2012, haracyagaragara abarokotse Jenoside batarasubizwa imitungo yabo cyane cyane amasambu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages