00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Polisi yafashe bane bahishe urumogi mu modoka y’ibitoki

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 25 June 2012 saa 10:12
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Polisi yo mu Karere ka Kirehe yafashe abantu bagera kuri bane batwaye ibiro 124 by’urumogi baruhishe mu bitoki byari bitwawe n’imodoka y’idayihatsu. Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi avuga ko iyi Daihatsu yahagaritswe na polisi mu masaha ya saa tatu z’ijoro mu Murenge wa Murama nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.
Nk’uko Polisi yo muri aka Karere ibitangaza ngo uwitwa Jean Claude yemera ko yari yahishe uru rumogi mu bitoki agiye kurucuruza mu Karere (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Polisi yo mu Karere ka Kirehe yafashe abantu bagera kuri bane batwaye ibiro 124 by’urumogi baruhishe mu bitoki byari bitwawe n’imodoka y’idayihatsu.

Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi avuga ko iyi Daihatsu yahagaritswe na polisi mu masaha ya saa tatu z’ijoro mu Murenge wa Murama nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Nk’uko Polisi yo muri aka Karere ibitangaza ngo uwitwa Jean Claude yemera ko yari yahishe uru rumogi mu bitoki agiye kurucuruza mu Karere ka Kamonyi ku bihumbi 100,000, ariko akanongeraho ko umushoferi we Uwamahoro Abel ntacyo yari abizi ho.

Kirehe yakunze gufatirwamo urumogi mu mezi agera kuri atandatu ashize biturutse mu mikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.

Ubu Polisi mu cyumweru cyayo yatangiye kumvisha abantu kureka gukoresha ibiyobyabwenge, ikaba yizera ko abantu bazumvira ubutumwa itanga.

N’ubwo bamwe bakomeje gushakira imari mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, Polisi irabasaba kubihagarika kuko igiye kujya ikoresha imbwa zabigenewe ngo ibi biyobyabwenge bicike burundu.

Ibiyobyabwenge bibangamiye iterambere ry’igihugu bityo Polisi ikaba ikomeje gushimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu ihagarikwa rya bamwe mu bacuruza ibiyobyabwenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages