00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe:Yafashwe n’ibintu bitazwi yirara mu matungo arararika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 January 2013 saa 02:26
Yasuwe :

Mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, haravugwa ikibazo cy’umugabo wagize ikibazo cyo mu mutwe agatemagura amatungo y’abaturage ku wa 31 Ukwakira 2012.
Uyu mugabo witwa Nzabonimpa David, bivugwa ko yafashe umuhoro atema ihene irapfa, atema n’ingurube eshatu.
Nzabonimpa wari umucuruzi mu Kagari ka Muhamba ngo yari amaze igihe asa n’urwaye mu mutwe ndetse atakinacuruza, bikaba bivugwa ko yaba yarataye umutwe bitewe n’igihombo yaba yaragize.
Abo mu muryango wa Nzabonimpa bahise (…)

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga ihene yari imaze kugera ku mbabura

Abo mu muryango wa Nzabonimpa bahise bavuga ko bagiye ku mujyana mu bitaro by’Indera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages