Mu gihe utugari dutandukanye two mu Karere ka Nyarugenge twizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe, Solange Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange arasaba abanyamuryango ba RPF muri aka kagariko bakwiye kuzirikana cyane umuntu watekereje bwa mbere gushinga umuryango wa RPF.
Ibirori byo kwizihisa isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze uvutse mu Kagari ka Kiyovu kazwiho kuba ari kamwe mu tugari twubashywe kuko ariho umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame atuye, byaranzwe ahanini no kugaruka ku mateka y’u Rwanda n’aya RPF Inkotanyi, urugamba rwo kubohora igihugu, impinduka umuryango wazanye muri politiki n’imiyoborere myiza, n’ibindi.
Ruboneka Toussaint, umuyobozi w’umuryango RPF Inkotanyi mu Kagari ka Kiyovu, aganira na Igihe yadutangarije ko kugeza ubu ibyo umuryango wagezeho by’umwihariko mu kagari kabo ari byinshi kandi ubwiza bwabyo bwigaragaza harimo kuvugururira abatishoboye, no kububakira, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango imwe n’imwe itishoboye, n’ibindi kandi ngo biracyakomeje.
Ku banyamuryango babarirwa hagati y’ibihumbi bine na bitanu mu Kagari ka Kiyovu, Ruboneka Toussaint aravuga ko badahagije ahubwo hagiye gushyirwa ingufu mu kongera abanyamuryango.
Mukasonga Solange, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge, yashimiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ku bufatanye mu kuzamura igihugu bakomeje kugaragaza, ariko by’umwihariko asaba ko umuntu wagize igitekerezo cyo gushinga RPF bwa mbere akakigeza ku bandi bakaza gusanga ari cyiza bityo ikaba igeze aho igeze ubu ari uwo gushimirwa, ndetse ko akwiye kuzirikanwaho.



















TANGA IGITEKEREZO