00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komiseri Mukuru wa Polisi arasaba ko ibyaha byakumirwa bitaraba

Yanditswe na

Mbonyinshuti Isaïe

Kuya 12 July 2012 saa 08:39
Yasuwe :

Ibyo yabisabye kuri uyu wa g3atatu tariki ya 11yakanga 2012 ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’icyiciro cya gatatu cy’intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitarakorwa (CPC’S); aho IGP Gasana Emmanuel yasabyer izo ntore kurushaho kugira ubufatanye na Polisi y’Igihugu bagasenyera umugozi umwe mu rwego rwo kubumbatira umutekano w’igihugu bakumira ibyaha bitaraba kandi batangira amakuru ku gihe.
Umwe muri izo ntore waganiriye na IGIHE wari unahagarariye abandi witwa Kabera Williams (…)

Ibyo yabisabye kuri uyu wa g3atatu tariki ya 11yakanga 2012 ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’icyiciro cya gatatu cy’intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitarakorwa (CPC’S); aho IGP Gasana Emmanuel yasabyer izo ntore kurushaho kugira ubufatanye na Polisi y’Igihugu bagasenyera umugozi umwe mu rwego rwo kubumbatira umutekano w’igihugu bakumira ibyaha bitaraba kandi batangira amakuru ku gihe.

Umwe muri izo ntore waganiriye na IGIHE wari unahagarariye abandi witwa Kabera Williams uturuka mu Karere ka kicukiro yatangaje ko muri iri torero bungukiyemo byinshi bizabafasha mu kurushaho gukumira ibyaha bitaraba. aho baturuka mu midugudu.

Hafi ya bose kubafashe amagambo bahagarariye abandi, bagiye bahuriza kuri zimwe mu ngamba bihaye nyuma y’iri torero; zimwe mu ngamba bihaye twavuga nko, kurushaho gukumira ibyaha bitaraba;k urushaho kwimakaza indangagaciro za kirazira; gukangurira abaturage kwirinda ibihuha; kumenya abinjira n’abasohoka mu mudugudu; no gushyiraho akagoroba k’ababyeyi mu midugudu aho akaba ari naho hazajya hakemurirwa bimwe mu bibazo bigaragara mu miryango.

Barangije kandi bihaye intego mu kurushaho mu kugira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’Igihugu zitandukanye.

Iri torero ryashojwe ry’intore z’Imbanzabigwi ryari rimaze iminsi icumi, aho ryahuje abantu magana atanu harimo ab’igitsinagore ijana na mirongo ine.

Izo ntore zituruka mu ntara zose z’igihugu harimo n’umujyi wa Kigali iyo torero ryaberaga mu Kigo cy’Amahoro n’Imiyoborere myiza giherereye I Nkumba mu Karere ka Burera Intara y’Amajyaruguru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages