Umuyobozi ucyuye igihe muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof Karangwa Chrysologue, yahereje Prof Kalisa Mbanda umusimbuye ububasha bwo kuyobora NEC.
Uwo muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku wa 11 Ukwakira 2012; witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, n’abakomiseri batandukanye baba abacyuye igihe n’abinjiye mu mirimo.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe, Perezida wa Komisiyo y’Amatora ucyuye igihe; Prof Karangwa yatangaje ko iyi Komisiyo yateye intambwe ishimishije cyane; ko yatangiye muri 2003 mu gihe Abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza demokarasi, ariko hari imbogamizi zari zikigaragara muri NEC. .
Mu mbogamizi abona yaba asize muri NEC, Prof Karangwa yatangaje ko hakirimo ikibazo cy’umubare muto w’abakozi ugereranyije n’akazi gahari; ibikoresho bidahagije nk’amamodoka n’ibiro bike cyane; kandi Komisiyo igomba kugera ku baturage bose; bakitabira amatora bayiyumvamo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyizweho n’itegeko No.39/2000 ryo ku wa 28 Ukuboza 2000; igizwe n’Inama y’Abakomiseri; Biro y’Abakomiseri ndetse n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa; mu minsi isanzwe ikoresha abakozi 49 aho 29 bari ku rwego rw’igihugu 5 ku rwego rw’Intara na 15 mu rwego rwa zone y’amatora.
; Prof. Kalisa Mbanda,
Perezida mushya wa NEC yatangaje ko bagiye gukomereza aho bagenzi babo bari bageze; bagaharanira ko igikorwa cy’amatora kijyana na demokarasi irambye.
Prof. Mbanda yagize ati “Umuntu yashima ubuyobozi bucyuye igihe; tugiye gushyira ingufu mu kwigisha Abanyarwanda mu bijyanye n’uburere mboneragihugu, cyane ko mu gihe abaturage basobanukiwe neza byoroshya igikorwa cy’amatora; bakayakora bayiyumvamo ndetse bakagira uruhare mu kuyaha agaciro.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yashimye ibyagezweho na Komisiyo icyuye igihe, avuga ko kugeza ubu iyi Komisiyo iri muzikora neza hano mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye abayobozi bashya ko Abanyarwanda babatezeho byinshi, abasaba kuzajya bakoresha amatora anyuze mu mucyo; Abanyarwanda bagakomeza bakayiyumvamo.
Minisitiri Musoni yasabye Komisiyo y’amatora ko yaba urwego rwigenga koko; ntirugendere ku myumvire ituruka hanze yarwo.



















TANGA IGITEKEREZO