00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’amatora irigisha abaturage uwo bagomba gutora

Yanditswe na

Dues Ntakirutimana

Kuya 31 May 2012 saa 11:46
Yasuwe :

Guhugura Abanyarwanda kugira ngo bamenye ibiranga umuyobozi mwiza maze bamenye uwo bagomba gutora wanabagirira akamaro ni kimwe mu byatumye Komisiyo y’Igihugu y’amatora ihugura abazahugura abayobozi b’inzego z’ibanze kuri demokarasi, imiyoborere myiza n’uburere mboneragihugu.
Musoni Maurice ushinzwe uburere mboneragihugu mu Karere ka Kamonyi na Muhanga yabwiye, abari muri ayo makuhugwa yabaye kuwa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2012 mu karere ka Kamonyi, ko bagombye gutoza Abanyarwanda (…)

Guhugura Abanyarwanda kugira ngo bamenye ibiranga umuyobozi mwiza maze bamenye uwo bagomba gutora wanabagirira akamaro ni kimwe mu byatumye Komisiyo y’Igihugu y’amatora ihugura abazahugura abayobozi b’inzego z’ibanze kuri demokarasi, imiyoborere myiza n’uburere mboneragihugu.

Musoni Maurice ushinzwe uburere mboneragihugu mu Karere ka Kamonyi na Muhanga yabwiye, abari muri ayo makuhugwa yabaye kuwa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2012 mu karere ka Kamonyi, ko bagombye gutoza Abanyarwanda kwirinda imwe mu mico yahozeho mu bihe byashize yo gutora utazi gusoma no kwandika kubera ubujiji maze na we ntabashe gusohoza inshingano ze bitewe, n’ubujiji bwo kutamenya gusoma no kwandika . Musoni akaba yasabye aba bazahugura kuzabikora neza ku buryo Umunyarwanda uzumva yujuje ibisabwa nawe yaziyamamaza mu matora ataha.

Kalinda Christine ,umugenzuzi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku rwego rw’igihugu asanga buri Munyarwanda wese yagombye kugira ibikorwa by’amatora ibye, kuko iyo abaturage batabaho na Komisiyo itari kubaho.

Aya mahugurwa a yari yitabiriwe na komite mpuzabikorwa y’amatora mu Karere no mu Mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’iminrene, abashinzwe ibikorwa by’amatora mu mirenge n’abahagarariye uburere mboneragihugu mu mirenge igize aka Karere ka kamonyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages