Ku wa Kane, tariki ya 20 Nzeri 2012, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko NLRC (National Law Reform Commission), yagejeje kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi inkunga yageneye “Agaciro Development Fund” ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi magana icyenda n’icyenda n’amafaranga magana atanu na mirongo itanu n’icyenda (12.909.559).
Nk’uko bitangazwa na John Gara, Umuyobozi Mukuru wa NLRC, ngoiyo nkunga yatanzwe ku bushake bw’abakozi n’ubuyobozi by’ikigo, kuko bazi neza akamaro k’ikigega mu iterambere ry’igihugu.
Gara avuga ko ari mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kurwanya ubukene no kwihesha agaciro.
Rugeri Nkusi Christian, Umujyanama muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, avuga ko inkunga nk’iyi ari igikorwa cyiza kiranga ubutwari bw’Abanyarwanda.
Akomeza vuga ko inkunga itanzwe izakoreshwa mu mishinga itandukanye yo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
NLRC ni ikigo kimaze amezi atatu gitangiye imirimo yacyo, cyatangiye muri Kamena 2012, gishinzwe gukora ubushakashatsi bugamije gufasha inzego za Leta gushyiraho amategeko avuguruye, ajyanye n’ibihe kandi asubiza ibibazo by’abaturage, gifite abakozi 20.



















TANGA IGITEKEREZO