Mu ruzinduko abayobozi muri Banki y’Isi bagiriye mu kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo kureba uburyo inkunga Banki y’Isi itera iki kigo ikoreshwa, bashimye uburyo iyi nkunga ikoreshwa banasezeranya ko bagiye gukora ibishoboka byose iyi nkunga ikaba yakongerwa.
Ian Bannon ushinzwe iterambere ry’ibihugu bivuye mu ntambara muri Banki y’Isi, avuga ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu iyi banki iteramo inkunga; bityo akavuga ko biteguye gukomeza gufatanya na leta y’u Rwanda muri ibi bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge iyi Komisiyo ikora.
Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero Yohani Sayinzoga, avuga ko izi ntumwa zagaragarijwe ibyo ikigo cya Mutobo gikora zikavuga ko inkunga Banki y’Isi itera iki kigo ikoreshwa neza kandi ko iyi banki izakomeza kugifasha.
Mu bikorwa aba bakozi ba Banki y’Isi basuye harimo ikigo cya Muhoza kirera abana bavanywe ku rugamba, koperative KOVATRAMU y’abamotari ihuje ingabo zahoze ku rugerero n’abasivili.



















TANGA IGITEKEREZO