00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 104 ababazwa n’uko yavanywe mu ishuri ngo ashyingirwe

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 25 February 2013 saa 05:25
Yasuwe :

Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 104 amaze avutse mu minsi ishize, Mukakinani Veronique utuye i Nyamiyaga mu gace k’Amayaga mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’abana, abazukuru, abuzukuruza n’ubuvivi be, yatangaje ko yishimira kuba ageze kuri iki kigero ariko ko ababazwa no kuba yaravanywe mu ishuri akiri muto kugira ngo ashyingirwe.
Usibye abamuzi neza igihe yavukiye, Mukakinani we ntazi igihe yavukiye nk’uko umwe mu buzukuru be witwa Kayigi Ange abivuga. Ngo iyo bamubajije imyaka afite (…)

Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 104 amaze avutse mu minsi ishize, Mukakinani Veronique utuye i Nyamiyaga mu gace k’Amayaga mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’abana, abazukuru, abuzukuruza n’ubuvivi be, yatangaje ko yishimira kuba ageze kuri iki kigero ariko ko ababazwa no kuba yaravanywe mu ishuri akiri muto kugira ngo ashyingirwe.

Usibye abamuzi neza igihe yavukiye, Mukakinani we ntazi igihe yavukiye nk’uko umwe mu buzukuru be witwa Kayigi Ange abivuga. Ngo iyo bamubajije imyaka afite avuga ko atayizi, akavuga ahubwo amateka y’ibyo yabonye akiri muto nk’igihe hari inzara bise Rumanurimbaba n’ibindi.

Ubu Mukakinani afite abuzukuru 13, abariho bakaba icyenda. Abuzukuruza be ni 27, naho ubuvivi ni batanu.

Avuga ko yavukiye ku Kibuye ahitwa i Muhororo, mu Mayaga ahaza kubera ko ari ho yashatse.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Mukakinani yavuze ko ikintu yifuza ari uko buri wese yakwiga akamenya. Avuga ko yababajwe n’uko yavanywe mu ishuri akiri muto ngo ashyingirwe, akaba asaba kandi yifuza ko kwiga byahabwa umwanya mu bakibishoboye kandi bakiri bato.

Mukakinani yagarutse cyane ku mateka y’Umwami Mutara III Rudahigwa kuko yakuze amubona, avuga ukuntu yajyaga amubona ajya guhiga umuhigo we akawuha abaturage bishwe n’inzara bitaga Ingarisi icyo gihe.

Avuga ku iterambere ry’icyo gihe, yabwiye Radio Rwanda ko Rudahigwa ngo ari we wazanye igihingwa gihangana n’amapfa bita "imyumbati" mu gihe umugabo we witwaga Gombaniro yatwaraga akarere Amayaga.

Yanagarutse ku mateka ye atondekanya uko ingoma zagiye zisimburana areba, kugeza muri jenoside yakorewe Abatutsi aho ngo yishwe urw’agashinyaguro akanga gupfa ; akanicirwa benshi mu muryango we.

Bamubajije ibanga yaba yarakoresheje ngo arambe kugeza kuri iyi myaka benshi batagezaho, yavuze ko ari Imana kandi ko mu miberiho ye uretse agashinyaguro karenze ukwemera yagiriwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ngo ubundi ntiyari yarigeze aruha kuko yikoreraga imirimo isanzwe yo mu rugo.

Mukakinani na bamwe mu buzukuru be ku Mayaga
Mukakinani na bamwe mu bamukomokaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages