00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 21 yashinze ishyirahamwe ryo guhangana n’ingaruka za Jenoside

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 19 October 2012 saa 03:33
Yasuwe :

Umunyarwanda w’imyaka 21 washinze ishyirahamwe ryo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza nyuma y’ibibazo batewe na jenoside.
’Hope Foundation Rwanda’ ni umuryango washinzwe na Musana Haile, itangira yitwa Association turumwe Family 2001 icyo gihe ikaba yarafatanyije na Leta y’ Rwanda mu rwego rwo gushyigikira one Dollar Compaign mu mwaka wa 2009. Mu mwaka wa 2012 ni bwo yaje guhindura izina yitwa ’Hope Foundation (…)

Umunyarwanda w’imyaka 21 washinze ishyirahamwe ryo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza nyuma y’ibibazo batewe na jenoside.

’Hope Foundation Rwanda’ ni umuryango washinzwe na Musana Haile, itangira yitwa Association turumwe Family 2001 icyo gihe ikaba yarafatanyije na Leta y’ Rwanda mu rwego rwo gushyigikira one Dollar Compaign mu mwaka wa 2009. Mu mwaka wa 2012 ni bwo yaje guhindura izina yitwa ’Hope Foundation Rwanda.’

Twamubajije ibikorwa bateganya kugeraho, atubwira ko bafite mu ntego zabo gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa byo kwiyubaka biteza imbere.

Gukoresha ibiganiro bitanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside n’iy’amacakubiri, na byo biri mu byo Hope yibandaho. Mu bindi harimo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi hibandwa ku kurwanya ingaruka z’ihohoterwa ryakorewe abari n’abategarugori muri jenoside.

Hope Foundation Rwanda iharanira guteza imbere urubyiruko rw’abakobwa rwacitse ku icumu rya jenoside haba mu gutegura imishinga ibateza imbere no kubatera inkunga mu gutangira iyo mishinga. Iteganya kandi gufasha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, no kwamagana ingegabitekerezo ya jenoside n’iy’amacakubiri.

Kuba umunyamuryango wa Hope foundation Rwanda bisaba kwandikira gusa ubuyobozi bwayo kuri email yayo [email protected] ubisaba, nk’uko umuyobozi wayo akomeza abivuga.

Mu rwego rwo kwagura imikorere Hope irateganya kugirira urugendo mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka mu Bubiligi. Ruzaba rugamije kumenyekanisha no kuganira n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ndetse n’inshuti zabo, mu rwego rwo gufatanya iki gikorwa no kumva ko uwo muryango ’Hope Foundation Rwanda’ buri Munyarwanda n’inshuti ze batuye mu mahanga na bo bagira uruhare mu bikorwa byawo byo guhindura amateka y’u Rwanda akaba meza kurushaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages