Uwamariya Christine utuye i Kigali ariko akaba afite inkomoko mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba aho akurikiranweho icyaha cyo kwiba umwana. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugore afatirwa muri iki cyaha kuko umwaka ushize na bwo yafatanwe umwana yari yakuye mu bitaro bya Byumba.
Uyu mugore avuga ko umwana yamutoraguye ku Musigiti wo mu Biryogo nyina amaze kuhamusiga, ngo dore ko yari yamugejejeho iyi gahunda yo guta umwana kuko nyina yavugaga ko adashoboye kumurera.
Agira ati “Kugira ngo mbashe kubona uyu mwana, ni umugore witwa Tuyisenge, wigaga hanyuma umuhungu aza kumutera inda, ni bwo yambwiraga ko afite ikibazo, yagiye kureba uwo muhungu wamuteye inda ngo amufashe aranga; biba ngombwa ko afata icyemezo cyo guta umwana."
Uwamariya arira yakomeje agira ati ”Njye nkunda abana ntabwo nari kureka undi ngo amutware kandi nanjye nari mukeneye.”
Uyu mwana uri ku Bitaro bya Byumba aho arimo gukurikiranwa, ngo yahagezwa basanze arwaye umusonga ariko ngo ubu arimo kwitabwaho nk’uko bitangazwa na Dr Muhairwe Fred, Umuyobozi w’ibyo bitaro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supt. Gahima Francis, atangaza ko iki cyaha gihamye Uwamaliya ashobora guhanishwa igihano gishobora no kugera ku myaka irindwi.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko umwaka ushize uyu mugore yari yibye undi mwana w’uwitwa Mukantibenda Diane, aho yari yamusanze mu cyumba cy’ababyeyi afite impuhwe nyinshi biza kugeraho amusigira umwana agiye gukaraba, agarutse asanga yagiye atwaye n’uruhinja.
Nyuma ariko uyu mugore yaje kurekurwa kuko abaganga bari bagaragaje ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, akomora ku itotezwa yakorerwaga n’umugabo we amuziza kutabyara.
Inkuru bifitanye isano:
Akurikiranyweho kwiba umwana mu bitaro bya Byumba



















TANGA IGITEKEREZO