00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhabwa amakuru

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 28 September 2012 saa 12:06
Yasuwe :

“Kubona amakuru nyayo ni uburenganzira busesuye bwa buri muntu wese, agomba kumenya ibimukorerwa kugira ngo abashe guteza imbere umuryango n’igihugu bye. Kwimwa amakuru ni ihohoterwa nk’irindi ryose”.
Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Karangwa Frédrick Hendrick , Umuhuzabikorwa w’ubuvugizi bwa Sosiyete sivile (Policy and Advocacy Coordinator), mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuwa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2012 ubwo hitegurwa kwizihiza ku nshuro ya mbere mu Rwanda umunsi mpuzamahanga wo (…)

“Kubona amakuru nyayo ni uburenganzira busesuye bwa buri muntu wese, agomba kumenya ibimukorerwa kugira ngo abashe guteza imbere umuryango n’igihugu bye. Kwimwa amakuru ni ihohoterwa nk’irindi ryose”.

Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Karangwa Frédrick Hendrick , Umuhuzabikorwa w’ubuvugizi bwa Sosiyete sivile (Policy and Advocacy Coordinator), mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuwa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2012 ubwo hitegurwa kwizihiza ku nshuro ya mbere mu Rwanda umunsi mpuzamahanga wo guhabwa amakuru, umunsi wizihizwa ku Isi yose ku itariki ya 28 Nzeri buri mwaka.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi ku Isi yose igira iti “ Guhabwa amakuru ni uburenganzira bwanjye”.

Karangwa avuga ko iyo umuntu atazi amakuru ku bimukorerwa, adashobora kugira uruhare rwo gutanga umusanzu mu iterambere rya sosiyete, bigatuma atamenya uburenganzira bwe.

Avuga ko iyo umuntu azi amakuru ku bimukorerwa amenya uburengazira afite ku bijyanye n’imibereho ye. Nibwo ashobora kumenya icyo agombwa haba mu buvuzi, uburezi, no mu bindi bikorwa byo mu buzima bwe busanwe.

Karangwa avuga ko kuba u Rwanda rwizihije uyu munsi ari intambwe ruteye, kuko buri Munyarwanda azajya yibuka ko afite uburengazira bwo kubona amakuru, haba mu nzego bwite za Leta cyangwa mu bigo byikorera bikoresha umutungo uvuye mu ngengo y’imari y’igihugu.

Uburenganzira bwo kubona amakuru, bushimangirwa n’ingingo ya 33 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, ingingo ya 19 y’Amasezerano Mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, n’andi masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Mu Rwanda hari umunshinga w’itegeko riha umuntu uburenganzira bwo guhabwa amakuru rigikorerwa ubugororwangingo na Sena. Nirimara gusohoka bizorohera buri wese kurishyira mu bikorwa, namara kwiyumvisha ko ari uburenganzira bwe bwo kubona ibyo agombwa.

Nubwo bwose ritarasohoka, Karangwa avuga ko buri muntu agomba kubahiriza uburenganzira bwe yifashishije amategeko ahari; Itegeko Nshinga n’Amasezerano mpuzamahanga.

Leta isabwa kwihutisha uyu mushinga w’itegeko kugira ngo Umunyarwanda abashe gushyira mu bikorwa mu buryo bwisanzuye uburenganzira bwe.

Umunsi Mpuzamahanga wo guhabwa amakuru waturutse ku gitekerezo cy’abagize Imiryango Mpuzamahanga ihanira uburengazira bwo guhabwa amakuru ki Isi. Wizihijwe bwa mbere mu mujyi wa Sofia muri Bulgaria, tariki ya 28 Nzeri 2002.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages