Aba ni ababyeyi bakorera umwuga wo kudefiriza mu isoko rya Ngororero riherereye mu Murenge wa Ngororero Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba; ubwo bajyaga kwaka ikibanza cyo gukoreramo mu isoko, bahawe urubaraza rw’imisarani rusange yo muri iryo soko ngo abe ariho bakorera.
Aba babyeyi abenshi bafite abana bakiri batoya, ubwo umunyamakuru wa IGIHE ukorera mu Karere ka Ngororero yabasuraga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2012, bamuganiriye ubuzima babayeho ndetse n’uko bakora akazi kabo.
Ku bwinjiriro bw’iri soko niho hagaragara ubwiherero rusange, aho kugirango umuntu ajyemo bimusaba kwishyura amafaranga 50, nubwo ubu bwiherero ari rusange, uhakora agerageza kubukorera isuku, ariko ngo ikibazo cy’amazi ni ingume.
Usohotse muri ubwo bwiherero nibwo ubona abo bari n’abategarugori bakora umwuga wo kudefiriza, baba bakora akazi kabo bamwe muri bo bahetse abana bakiri bato. Kubareba ku maso ubona gukorera aho kuri urwo rubaraza ntacyo bibabwiye, ariko kandi iyo uganiriye nabo bitandukanye n’ibyo uba ubona.
Nk’uko uwitwa Mukaruziga Véstine yabitangarije IGIHE, nyuma yo kumubaza icyo bakorera aho iruhande rw’ubwiherero yagize ati : « Turi abari n’abategarugori twabashije kwihangira imirimo nyuma yo kubona ko ntakindi cyabasha kudukura mu bukene, cyangwa ngo tugire ahandi dukura amaramuko, nibwo twahisemo kuza gukora uyu mwuga mureba wo kudefiriza abari n’abategarugori bagenzi bacu bityo tukabasha kubona icyadutunga kuko umwe atwishyura amafaranga atari munsi ya 200 ».
Amaze kutubwira ibyo nibwo twashatse kumenya impamvu nyamukuru yaba ituma baraje gukorera uwo mwuga aho kuri iri baraza ry’ubu bwiherero, maze batubwira ko kuba bahakorera nabo ubwabo atari amahitamo yabo, ahubwo ari amaburakindi. Umwe muri bo yagize ati : «Nyuma y’aho inzu twakoreragamo nyirayo adupandishije, (yabongeje amafaranga) yazanye undi muntu maze adukuramo kuko akazi dukora kinjiza make yo kubasha kurya, nta kundi twagombaga kubigenza ahubwo twiyambaje Comptable w’Umurenge wa Ngororero (niwe ushinzwe gutanga ibibanza byo mu isoko) tumugezaho ikibazo cyacu, maze nawe atuzana hano ngo tube ariho tuba dukorera mu gihe bazashaka aho badushyira ».
Nk’uko babivuga ariko, ibi ngo ntibabyishimiye ariko ngo kuko nta kundi bagombaga kubigenza bahisemo kuhajya kugirango akazi kabo kadahagarara, kandi ariho baba bateze amaramuko.
Nubwo bemeye kuhakorera ariko ngo bibateye impungenge kuko benshi muri bo bahetse abana bakiri bato, ibyo bigatuma bibaza ku kibazo cy’ubuzima bw’ibyo bibondo byirirwa bimira imyuka iva muri ubwo bwiherero.
Aba bagore ariko ngo umwuga bakora barawishimiye
Ubwo umunyamakuru yababazaga niba bishimiye imibereho babasha kugezwaho n’uyu mwuga, umwe muri bo witwa Uwizeyimana Véstine yamusubije agira ati: « Burya rero nta mwuga udakiza uretse kwica, kwiba no kuroga ! Niyo mpamvu njye numva nishimira cyane umwuga wanjye nubwo utampa amafaranga menshi, ariko byibuza mbasha gutunga umuryango wanjye tukarya tutavuye kwiba cyangwa ngo dusabirize ».
Ubuyobozi se bubivugaho iki?
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngororero bubivugaho maze tuvugana na Ndagijimana Jean Népo, Umucungamari w’uyu Murenge, ari nawe ushinzwe gutanga ibibanza.
Uyu muyobozi yahakanye yivuye inyuma ko batigeze bababwira gukorera hariya, ahubwo ko basabwe kwibumbira hamwe maze bakabona uko bakodesha inzu bakoreramo ibikorwa byabo.
Ikindi uyu muyobozi yatangarije IGIHE ni uko bagiye kuhabakura vuba na bwangu kuko ngo hadakwiye. Agira ati: ”Tugiye kuhabakura bibumbire hamwe, erega ikibazo bafite ni mu mutwe.”
N’ubwo uyu muyobozi avuga gutya ariko nta muti urambye w’iki kibazo atanga, kuko avuga ko byanga bikunda bagomba kuhava, ariko akaba atavuga aho bagomba kwerekeza mu gihe bo bavuga ko nta mikoro bafite yo kuba bagira aho bakorera babasha kwishyura kuko izo nzu zihenze.
Undi muti uyu muyobozi abona ngo ni uko bashaka ikindi bakora kitari ukudefiriza kuko uyu murimio bakora ugomba gukorerwa mu nzu byanga bikunze.
Tumubajije igisubizo ndetse n’umuti urambye w’iki kibazo, Ndayambaje yagize ati: ”Igisubizo ni uko tugiye kuhabakura, turakoresha imbaraga nyinshi ntabwo biri butunanire.”
Icyo aba bategarugori basaba inzego zitandukanye ni uko zabatabara zikabakura mu mwanda barimo bakabaha aho gukorera hajyanye n’ubushobozi bwabo, kuko bavugako uretse nabo, n’ubuzima bw’abana babo bugeramiwe, ndetse utaretse n’ubw’abakiriya babagana.
Foto:Dushimiyimana O.



















TANGA IGITEKEREZO