00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Kuba akarengane karageze mu Rwanda, bikwiye kuruviramo imbaraga zirwubaka"

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 1 July 2012 saa 04:24
Yasuwe :

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangaje mu ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge ndetse n’imyaka 18 rumaze rwibohoye politiki y’ivangura n’igitugu.
Uyu muhango wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera ku tariki ya 1 Nyakanga 2012, wari witabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Jakaya Kikwete, Visi Perezida wa Uganda Edward Sekandi, Visi Perezida wa (…)

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangaje mu ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge ndetse n’imyaka 18 rumaze rwibohoye politiki y’ivangura n’igitugu.

Uyu muhango wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera ku tariki ya 1 Nyakanga 2012, wari witabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Jakaya Kikwete, Visi Perezida wa Uganda Edward Sekandi, Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi Therence Sininguruza, Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma, Hon. Jean Ping wo muri Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’Ingabo na Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame Paul yavuze ko iki ari igihe cyo kwisuzuma no gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho ndetse no gutumbira igihe kiri imbere u Rwanda rukiyubakira ejo hazaza heza.

Perezida Kagame yagize ati: “Uyu munsi ukubiyemo ibintu bibiri, ubwingenge no kwibohoza. Byose bikubiyemo ibibazo mu nzira twanyuzemo. Ariko kandi biduha n’amahirwe menshi, kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo. Ariko icyangombwa, byose bishingira kuri twe kuko twiha agaciro”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ubuzima bw’akarengane bubaho ku Isi hose, ndetse byageze ku Rwanda bituma u Rwanda rugira umugabane urenze uwo rukwiye kuba rwaragize kuri ibyo by’akarengane. Ntabwo bikwiye kuduca intege, ahubwo bikwiye kutuviramo imbaraga zitwubaka, zituma dushobora kubaka ubuzima bwacu no kurema igihe kiri imbere kugira ngo kizashobore kutubera cyiza biruta igihe tunyuzemo”.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Ubwigenge, anabasaba gukomeza inzira batangiye yo kwiyubakira u Rwanda rw’ejo hazaza heza.

Iyi mihango yaranzwe n’akarasisi k’ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, yari iyobowe na Brig. Gen. Kazura Jean Bosco. Nyuma y’akarasisi, ingabo ziyerekanye mu mikino itandukanye irimo iyo kwitabara nta ntwaro zikoreshejwe. Ibi birori byaranzwe kandi n’indirimbo, Imbyino, hanerekanwa na filime igaragaza uburyo abanyarwanda bamaze kwiyubaka kugeza magingo aya.

U Rwanda rwari rwarakoronijwe n’u Bubiligi, rwahawe ubwigenge ku mugaragaro ku itariki ya Mbere Nyakanga 1962.

Umunsi wo kwibohora nawo wijihijwe uyu munsi, wabaye ku itariki 4 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, zinakuraho leta y’abicanyi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore.

Perezida Kagame asuhuza ingabo
Abahanzi nyarwanda, bataramiye muri uyu muhango, imbere Jay Polly na Mariya Yohani
Ingabo z'u Rwanda (RDF) mu karasisi
Ingabo z'igihugu
Umwanditsi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Wole Soyinka(uri hagati)
Perezida Paul Kagame na Madamu, ku ruhande rw'i bumoso Perezida wa Tanzaniya Jakya Kiwete na Madamu, ku nguni y'i buryo Visi Perezida wa Uganda Edward Sekandi
Itorero Urukerereza risusurutsa ibirori

Photo: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .