Ibyo ni bimwe mu byagaragajwe n’abahabwaga amahugurwa yo kurwanya ibiza mu Karere ka Nyarugenge.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri akaba yarahawe komite ishinzwe kurwanya ibiza mu Karere ka Nyarugenge atangwa n’impugucye ebyiri zo muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura Impunzi aribo Madamu Mukamurenzi Véstine na Ntaribi Thèogene, izo mpugucye zikaba zaragaragaje ko kuri ubu mu gihugu ibiza bigenda byiyongera kandi bikaba biterwa ahanini n’imihindagurikire y’ibihe, imiterere y’ubutaka mu duce dutandukanye, ibikorwa byo kutarwanya isuri, n’imyubakire idakwiye aho usanga abantu batura ahantu hadakwiye cyangwa ugasanga bubakisha ibikoresho bidakomeye.
Abo bakozi ba Minisiteri yo gucunga ibiza no gucyura impunzi bakaba bagaragarije abahawe amahugurwa ko agamije kubafasha mu kumenya ibiza no kubitandukanya n’izindi mpanuka zisanzwe, gushyiraho ingamba zo kwirinda ibiza, kumenya ibiza bishobora kubageraho no gufata ingamba zijyanye n’ubwirinzi no gutabara mu gihe habaye Ibiza, ariko cyane cyane bakamenya gukangurira abaturage kwirinda ibiza kuko bigaragara ko n’ubwo hari ibiza biva kubintu umuntu atagiramo uruhare hari n’ibiterwa n’umuntu kugiti cye.
Ayamahugurwa akaba amaze gutangwa mu Turere 24 tw’ Igihugu . yitabiriwe n’abagize Komite yo gucunga ibiza mu Karere.
Ni inkuru ya SERUGENDO Jean de Dieu ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge



















TANGA IGITEKEREZO