00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubenga ubukwe bwarateguwe, icyaha cy’ubuhemu bushukana

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 3 January 2013 saa 06:50
Yasuwe :

Umuco utari mwiza wo kubenga harabayeho imwe mu mihango y’ubukwe, umaze gufata intera ikomeye mu Rwanda, ariko kandi ababikora nkana bakwiye kumenya ko hari itegeko rihana abuhemu rishobora kubakurikirana.
Mbere y’uko habaho ubukwe, umusore n’umukobwa babanza kwemererana urukundo hagati yabo, nyuma y’igihe runaka baba bihaye hagatangira ibijyanye n’uko bazarushinga, byarabanje kuganirwaho n’imiryango yombi. Igikomeje gutera urujijo mu bantu, ni uburyo bamwe mu basore n’inkumi, bavuga ko (…)

Umuco utari mwiza wo kubenga harabayeho imwe mu mihango y’ubukwe, umaze gufata intera ikomeye mu Rwanda, ariko kandi ababikora nkana bakwiye kumenya ko hari itegeko rihana abuhemu rishobora kubakurikirana.

Mbere y’uko habaho ubukwe, umusore n’umukobwa babanza kwemererana urukundo hagati yabo, nyuma y’igihe runaka baba bihaye hagatangira ibijyanye n’uko bazarushinga, byarabanje kuganirwaho n’imiryango yombi.

Igikomeje gutera urujijo mu bantu, ni uburyo bamwe mu basore n’inkumi, bavuga ko babivuyemo ngo kubera ko imiryango yabo yabyanze, kandi iyo ari yo yagize uruhare mu gutuma iyo mihango ikorwa, dore ko biba ku mugaragaro, bagatumira inshuti n’abavandimwe.

Nk’uko bamwe mu bakobwa n’abahungu babenzwe harabayeho gufata irembo, gusaba no gukwa, babitangarije IGIHE, ngo babona hakwiye kujyaho itegeko rihana uwabaye nyirabayazana, bityo uyu muco ugacika burundu.

Umukobwa xxx wabenzwe yarakowe, yatangaje ko yari yaraguze ibishyingiranwa, haratanzwe n’ubutumire, nyuma umuhungu amubwira ko nta mikoro afite yo gucyuza ubukwe. Umukobwa agira ati ”byose nabonye ari urwitwazo, kuko ibyari bisigaye ntibyari bigoye, mbona ari abantu baduteranyije. Numva mfite ikimwaro cyo kujya mu ruhame.”

Abahungu bo bavuga ko abakobwa ari bo bagira uruhare runini mu gutuma ubukwe bupfa, bitewe n’amananiza akunze gushyirwaho n’imiryango yabo.

Muhizi yatubwiye ko yafashe irembo, igihe cyo kujya gusaba cyegereje umukobwa amabwira ko iwabo babyanze.

Muhizi ati ”yantesheje umwanya. Kubisobanurira umuryango byarangoye cyane. Bijya gupfa, batangiye badusaba inkwano zidahwanye n’ubushozi mfite, ariko byose nabonaga ko ari amananiza.”

Alain Mukurarinda umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yatangarije IGIHE ko nta tegeko ririho mu Rwanda rihana abantu babenga abandi, harabayeho iyi mihango ibanziriza ubukwe, ariko ko hari itegeko rihana Ubuhemu n’ubwambuzi bushukana.

Mukurarinda yagize ati “Itegeko Ngenga Nomero 01/2012/0R ryo ku wa 2 Gicurasi 2012, rihana ubuhemu n’ubwambuzi bushukana. Iri tegeko ryari risanzwe ririho mu Rwanda kuva mu 1977, ubu ryaravuguruwe. Igihe umuhungu cyangwa umukobwa abona kubengwa kwe byarakoranwe ubuhemu cyangwa ubwambuzi bushukana, yakwitabaza inzego z’ubuyobozi na Polisi bakabikurikirana.”

Abahemukiwe rero babifitiye n’ibimenyetso ntibakwiye kugira ipfunwe, bakwiye kwitabaza amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages